Ibi birori biteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, muri Kigali Serena Hotel, guhera saa Mbili za mu gitondo. Byateguwe ku bufatanye bwa Pan-African Writers Association, Rwanda Books Industry Association (RWABIA/PSF) na Rwanda Writers Federation (RWF).
Uyu munsi uzizihizwa ku nsanganyamatsiko igaruka ku ruhare rw’abanditsi mu mpinduka za Afurika, kwandika amateka yayo, kubungabunga umurage no kubaka umugabane ufite ubukungu bushingiye ku bumenyi.
Mu biganiro biteganyijwe harimo ikizibanda ku kibazo cyo kumenya niba Afurika ishobora kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi idafite umuco ukomeye wo gusoma, kwandika no gusohora ibitabo.
Iki kiganiro kizahuza impuguke zirimo Dr Hamisi Babusa wo muri Kenya, Erelu Bisi Fayemi wo muri Nigeria, Djely Mory Dioubate wo muri Guinea, Jahrose Jafta wo muri Afurika y’Epfo, Peter Goima Mwamwingila wo muri Tanzania na Amb. Williams Nkurunziza wo mu Rwanda.
Kizayoborwa na Prof. Laeed Zaghlami wo muri Algeria.
Perezida w’Ihuriro ry’abanditsi mu Rwanda akaba n’Umuyobozi w’agashami k’abanditsi b’ibitabo muri PSF, Richard Hategekimana, yavuze ko kwakira ibi birori ari amahirwe ku Rwanda yo kongera kugaragaza uruhare rw’abanditsi n’ibitabo mu kubaka Afurika ishingiye ku bumenyi.
Ati “Afurika ntishobora kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi idafite umuco ukomeye wo gusoma, kwandika, gukora ubushakashatsi no gutangaza ibitabo. Tugomba kwandika inkuru zacu ubwacu, kubika amateka yacu no guha ibisekuru bizaza ubumenyi bushingiye ku bunararibonye n’indangagaciro zacu.”
Hategekimana yagaragaje ko abanditsi bo mu Rwanda bafite byinshi bashobora kwandika ku rugendo rw’igihugu mu kubaka iterambere rishingiye ku cyerekezo, ubumwe, uburezi n’ikoranabuhanga.
Yashimiye Perezida Paul Kagame ku miyoborere ishyira imbere ubumenyi, uburezi, ikoranabuhanga n’uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwaduhaye amasomo menshi abanditsi bakwiye kubika mu nyandiko. Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, indangagaciro zarwo n’icyerekezo cyarwo bigomba kwandikwa kugira ngo bitazaba inkuru zivugwa gusa, ahubwo bibe umurage wanditse uzasigirwa ibisekuru bizaza.”
Biteganyijwe ko ibi birori bizitabirwa n’abanditsi, abasohora n’abacuruza ibitabo, abashinzwe amasomero, abarimu n’abanyeshuri ba kaminuza, abashakashatsi, abikorera, abayobozi mu nzego zitandukanye, abahagarariye ambasade, imiryango itari iya Leta n’ibitangazamakuru.
Mu bazitabira harimo kandi abayobozi ba Pan-African Writers Association, barimo Perezida wayo, Prof. Bill Ndi, n’Umunyamabanga Mukuru, Dr Wale Okediran.
Mu bikorwa bizaherekeza uyu munsi harimo imurikabikorwa mpuzamahanga ry’ibitabo rya Kigali (Kigali International Book Fair), rizaha abanditsi n’abasohora ibitabo amahirwe yo kumurika ibyo bakoze, guhura n’abasomyi no gushimangira imikoranire hagati y’abakora mu rwego rw’ibitabo.
Abategura ibi birori bagaragaje ko bifuza ko Kigali iba ihuriro ry’ibiganiro ku hazaza h’ubwanditsi muri Afurika, kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika, guteza imbere ubucuruzi bw’ibitabo no gusigasira umurage w’umugabane.
Biteganyijwe ko bizaba n’umwanya wo guhuriza hamwe ibitekerezo by’abanditsi bo mu bihugu bitandukanye, hagamijwe guteza imbere ubwanditsi bugira uruhare mu kubaka Afurika ishingiye ku bumenyi.






Ibitekerezo 0