{ Eric Shaba, wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ubwo yakoreraga IGIHE ndetse akaza no kuba kuri Televiziyo y’u Rwanda mu makuru y’ikinyarwanda n’ibiganiro, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2013, yasezeranye imbere y’amategeko na Munguyiko Masafi, mu murenge wa Rwezamenyo akarere ka Nyarugenge. }
Mu kubasezeranya, hamwe n’abandi baje gusezeranira muri uwo murenge, umuhango waranzwe no guhabwa inyigisho zikomeye zatanzwe n’Umunyamabanga nshingabikorwa zigenerwa abagiye gushinga urugo, ndetse n’abahamya ba Yehova basezeranye imbere y’amategeko bafashe kuri Bibiliya aho gufata kw’ibendera ry’igihugu bitewe n’imyemerere yabo.
Munguyiko Masafi, umugore wa Shaba, aganira na IGIHE yavuze ko amaze imyaka ibiri akundana na Eric Shaba. Abajijwe aho bamenyaniye yasubije ko bamenyaniye mu rusengero rwa ADEPR Nyakabanda.
Abajijwe icyo yaba yarakundiye Eric Shaba, yasubije agira ati: “Mukundirako ari umuntu uzi Communication, icyo nifuje kuri we ko tuganira akimbwira muburyo butagoranye kandi neza. Ikindi turakundana cyane mbese turahuje muri byinshi.”
Eric Shaba na Munguyiko Masafi, umuhango wo gusezerana imbere y’Imana bazawukorera mu rusengero rwa ADPER Nyakabanda kuya 21 Ukuboza 2013.
Eric Shaba kuri ubu ni umwanditsi mukuru w'umuryango mpuzamahanga w'Abanyamerika w'itangazamakuru "Global Press Institute" (GPI) mu Rwanda.












Foto: Faustin N.

Ibitekerezo 0