{Igitaramo cy’Umunya-senegal w’icyamamare mu muziki, Youssou Ndour, cyagombaga kuba kuwa Gatandatu nijoro i Conakry, cyimuwe kubera icyorezo cya Ebola, cyanagaragaye muri Guinée.}
Umwe mu bateguraga iki gitaramo utarashatse kugaragaza amazina ye yagize ati: "Twimuye igitaramo mu kwifatanya n’abazize Ebola kandi kugira ngo twirinde guhuriza hamwe abantu benshi ahantu hafunganye nka Palais des peuples (aho Youssou Ndour n’itsinda rye, le Super Etoile, bagombaga gucurangira), aho kwandura byashoboraga kuba byinshi."
Ku bw’abateguraga igitaramo, Youssou Ndour yabonanye na komite muri hoteli i Conakry. Yakiriwe kuwa Gatandatu na Perezida wa Guinée, Alpha Condé, mu gihe yagombaga kuva muri icyo gihugu ku Cyumweru, nk'uko urubuga 7sur7 rwabyanditse.
Guinée n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje gushyira imbaraga mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo kibaze gukekwa ku bantu bagera ku 111 kuva muri Mutarama, barimo 70 bapfuye, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara kuwa Gatanu ribigaragaza.
Nyuma y’isuzuma ryakorewe abantu 45, 19 bagaragayeho virusi ya Ebola, harimo n’abari i Conakry. Kuwa Gatandatu, Sénégal yafunze umupaka ihana na Guinée, mu gihe ibindi bihugu bibiri Liberia na Sierra Leone bihana imbibi nabyo byagezweho n’icyo cyorezo.
Nta rukingo na rumwe rwa Ebola rubaho, nyamara yandura kandi ikica vuba. Nta buvuzi bushobora kuyivura.
Yandura mu guhura n’amaraso y’uwayanduye, amatembabuzi y’umubiri, ibikoresho byandujwe, yaba umuntu cyangwa inyamaswa yapfuye cyangwa ari muzima.



Ibitekerezo 0