{Ambasaderi mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles, yarahiriye kuzuza izi inshingano yahawe na Perezida Barack Obama muri Kamena, akemezwa na Komite ya Sena muri Nyakanga umwaka ushize wa 2014.}
Mu muhango wo kurahira kwe u Rwanda rwari ruhagarariwe na Amb. Mathilde Mukantabana, ukaba wari uyobowe na Amb. Susan Rice Umujyanama wa USA mu by’umutekano, akaba yaranahagarariye iki gihugu mu Muryango w’Abibumbye.
Bivugwa kandi ko uyu muhango wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye ba USA barimo Russell D. Feingold Intumwa yihariye y’iki gihugu mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Donald W. Koran wari usanzwe agihagarariye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011, abadipolomate batandukanye ndetse n’umuryango n’inshuti za Barks-Ruggles.
Amb. Rice yashimiye ubwitabire bwa Amb. Mukantabana muri uyu muhango yari ahagarariyemo u Rwanda nk’igihugu yasuye akabona ari cyiza cyane.
Yashimiye kandi ambasaderi mushya, anashimangira ko inshingano yahawe zirimo gusigasira umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda na USA.

Umunyamabanga Wungirije wa USA, Tony Blinkin wari watangiye imirimo ye uwo munsi, na we yashimangiye imvamutima za Amb. Rice ku Rwanda, anarushimira kuba rwarageze kuri byinshi, aho yanerekanye inkingi zitajegajega mu mubano w’u Rwanda na USA, anizeza uyu ambasaderi mushya ubufasha bwose mu gukomeza kuzibungabunga no gushinga izindi nshya.
Amb. Barks-Ruggles yahimiye Perezida Obama ku bw’icyizere yamugiriye akamuha ububasha bwo gusigasira uyu mubano bafitanye n’u Rwanda.
Na we yagaragaje ko yanyuzwe cyane umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda aho yagaragaje ko ari intangarugero ku bihugu byinshi n'ubwo rwahuye n’amateka mabi (ya jenoside mu myaka 20 ishize). Yanashimiye Amb. Rice kuko ari we yahashyeho ubumenyi butandukanye mu bya politiki.
Amb. Barks-Ruggles ni we Ambasaderi wa mbere w’umugore uje guhagararira USA mu Rwanda. Amaze igihe akora mu bubanyi n’amahanga bwa USA aho yari asanzwe akora muri Ambasade y’iki gihugu muri Afurika y’Epfo kuva mu 2011.
Erica J. Barks-Ruggles yavukiye muri Leta ya Minnesota; yize muri ishuri rya Swarthmore hanze ya Philadelphia. Yabonye impamyabumenyi ya Kaminuza mu 1989 mu Bumenyamuntu n’Ubuvanganzo bw’Icyongereza.

Akazi ka mbere yakoze ni ak’ubwunganizi mu by’amategeko mu Kigo cy’Amategeko cya Washington. Guhera mu 1992 yinjiye muri politiki aho yagiye ahabwa imyanya itandukanye muri serivisi za leta, cyane cyane mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2011 yari yungirije Susan Rice wari ahagarariye USA muri Loni. Mu 2011 ni bwo yagiye kuba i Cape Town muri Afurika y’Epfo nk’uhagarariye inyungu za USA.
Kuri ubu aje guhagararira igihugu cye mu Rwanda, bisanzwe bifitanye umubano guhera mu mwaka wa 1962. Ibi bihugu byombi byakoranye bya hafi mu nzego zitandukanye zibyara inyungu kuri byo, mu karere no ku Isi hose.

Ibitekerezo 0