Iyi hoteli yubatswe ku buso bungana na meterokare 3000, imirimo yayo igeze kuri 70%. Bizimungu yabwiye IGIHE ko yifuza ko yazaba iri ku rwego rw’inyenyeri enye, ikazaha akazi abantu bari hagati ya 300 na 400.
Ati “Ni Hoteli twifuza ko yagira inyenyeri enye.”
Yagaragaje ko amafaranga azayigendaho ashobora kuzarenza gato miliyari 10 Frw cyangwa akajya munsi, bitewe n’ibizakenerwa kugira ngo imirimo yose irangire.
Nubwo inyubako igeze kure, igihe cyo kuyuzuza kizaterwa n’uko abashinzwe gutunganya no kurimbisha imbere muri hoteli bazatanga ibisabwa byose. Muri ibyo harimo imiterere y’ahakirirwa abashyitsi, amakaro n’ibindi bikoresho.
Bizimungu yasobanuye ko nibamara kubagezaho ibikenewe no kubereka aho babikura, imirimo isigaye izatwara hagati y’umwaka n’umwaka n’igice.
Hari kandi abashoramari bane bari kuganira ku bijyanye no kuzacunga iyo hoteli. Ibyo biganiro bishobora gutuma hari ibihinduka ku nyubako, hashingiwe ku byifuzo by’abazayicunga.
Ati “Hari abashoramari turi kuganira bane bo kuyicunga, bamwe batubwira ko hari ibyifuzo byerekeye inyubako, ku buryo bimwe bishobora guhinduka.”
Inama, amafunguro no kuruhukira ku Kivu
Mu bikorwa bizaba biri muri iyi hoteli harimo icyumba cy’inama cyakira abantu 1000, bicaye mu buryo bukoreshwa mu nzu z’imikino n’ibitaramo, buzwi nka “théâtre”.
Bizimungu yavuze ko baganiriye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ku guteza imbere ibikorwaremezo byakira inama mu turere, kugira ngo na two tubashe kwakira amahuriro arimo n’ayo ku rwego mpuzamahanga.
Nubwo Rubavu isurwa n’abashaka kuruhuka no kwidagadura, yagaragaje ko hoteli ye izatanga na serivisi zo kwakira inama.
Izaba irimo restaurants enye, ahantu hatandukanye ho kwicara hanze, hoterwa n’izuba no kumva umuziki, parikingi, akabyiniro n’ubwogero.
Hejuru y’inyubako hazaba hari ahantu ho kwakirira abantu (rooftop), aho abazahagana bazajya bareba ahisanzuye, bitegeye igice cy’Ikiyaga cya Kivu n’Ibirunga.
Ibi Bizimungu abihuza n’imiterere y’ubukerarugendo bwa Rubavu, aho avuga ko abantu benshi bahagana bashaka kuruhuka, gusura Amashyuza cyangwa gukomereza muri Pariki y’Ibirunga.
Igitekerezo cyaturutse ku bashaka aho baruhukira
Bizimungu yavuze ko igitekerezo cyo kubaka hoteli cyaturutse ku bushobozi abona muri Rubavu bwo kwakira abantu bashaka aho baruhukira nyuma y’igihe bamaze bakora.
Ati “Kuba Gisenyi ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bose, umuntu akaba amaze umwaka wose akora ataruhuka akaza ku Kivu kuruhuka, niho igitekerezo cyavuye.”
Yagaragaje ko ashaka gutanga umusanzu mu kubyaza umusaruro amahirwe y’ubukerarugendo ako karere gafite, harimo n’ibikorwa byo kwidagadura mu kiyaga.
Ati “Nitugira ubushobozi tuzagura ibikoresho byo gukoresha mu kwidagadura mu Kivu ‘Imikino yo mu mazi’ nk’umusanzu wacu twaha Abanyarwanda, kandi turanifuza kubyaza umusaruro amahirwe dufite nka Rubavu.”
Amashyuza na yo ari mu byamukuruye bituma ashora imari i Rubavu. Yagaragaje ko ari kimwe mu bishobora gukurura Abanyarwanda n’abanyamahanga basura ako karere.
Bizimungu ateganya ko abazagana iyo hoteli bazajya banasobanurirwa amateka y’ahantu hatandukanye muri Rubavu, harimo Umusozi wa Nengo, ufitanye isano n’Intambara ya Mbere y’Isi.
Kuri we, kwakira abashyitsi kuri iyo hoteli bizajyana no kubafasha kumenya ibyo bashobora gusura no gukorera muri Rubavu, haba mu kuruhuka, kwidagadura cyangwa kumenya amateka yaho.
Iyi hoteli yatangiye kubakwa mu 2018 icyo gihe bateganya ko icyiciro cya mbere cyagombaga kuzura mu 2022 ariko imirimo idindizwa n’icyorezo cya Covid-19.
Bizimungu yayoboye u Rwanda kuva muri Nyakanga 1994 kugeza mu 2000 ubwo yeguraga. Nyuma yo gufungurwa mu 2007, ntabwo yongeye kugaragara muri politiki, ahubwo yibera mu bikorwa bye bwite.












Ibitekerezo 0