Ndare Eco Ville yashinzwe na Mireille Usanase w'imyaka 29 agamije guha abagana Kigali ahandi bashobora kuruhukira no gutemberera, ndetse no kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda.
Usanase yabwiye IGIHE ko izina Ndare Eco Ville rishingiye ku gitekerezo cyo gushyiraho amacumbi yo mu mujyi abungabunga ibidukikije.
Yahisemo kuyubaka i Nyarugunga kubera ko byoroshye kuhagera, hakaba hafi y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na Pariki ya Nyandungu.
Ati “Impamvu nahisemo kuyashyira hano ni kubera ko ari hafi y’ikibuga cy’indege. Ni iminota itanu uvuye ku kibuga cy’indege, iminota itanu uvuye kuri pariki ya Nyandungu. Aho hose ni ahantu hagaragara ba mukerarugendo ni yo mpamvu twahisemo kuza hano.”
Mu kubungabunga ibidukikije, Ndare Eco Ville yifashisha ingufu z’izuba n’uburyo bwo gufata amazi y’imvura. Ibi bijyana no gukoresha ibikoresho bitangiza ibidukikije no kugira ahantu hatoshye abahacumbika bashobora kuruhukira.
Ibyumba bimenyekanisha ibyiza by’u Rwanda
Ibyumba bya Ndare Eco Ville bifite umwihariko ushingiye ku bice bitandukanye by’u Rwanda n’ibyiza nyaburanga bibibarizwamo.
Icyumba cyitwa Gasabo kigaragaza ubwiza bw’Umujyi wa Kigali, icya Burera kikagaragaza ibiyaga bya Burera na Ruhondo, naho icyitwa Akagera kikerekana ibyiza byo muri Pariki y’Akagera.
Buri cyumba kirimo kandi agatabo gafasha abakiliya kumenya ahantu bashobora gusura mu Rwanda. Ubu ni uburyo bwo kugeza amakuru y’ubukerarugendo ku bashobora kuba batarahitamo aho bazerekeza nyuma yo kuruhuka.
Ati “Muri buri cyumba haba harimo agatabo gato kagaragaza aho umuntu uri mu Rwanda yasura yaba mu mujyi wa Kigali cyangwa mu ntara, akabibona mu buryo bworoshye.”
Aya macumbi afite kandi restaurant itegura amafunguro atandukanye igenewe abakiliya baje kuharuhukira, mu rwego rwo kubaha ituze.
Gahunda yo kwagura ibikorwa
Ibikorwa bya Ndare ntibikigarukira i Kigali, kuko byamaze kwagurirwa mu Ntara y’Iburasirazuba, ahari indi hoteli yitwa Ndare Wellness Retreat, iherereye ku Kiyaga cya Muhazi.
Usanase yavuze ko kumenyekanisha Ndare byatumye abona amahirwe yo kwagura ibikorwa bye no kugera ku isoko rinini.
Ati “Nyuma y’ibikorwa byo kumenyekanisha ibikorwa twabonye ko dushobora kugira isoko rinini. Ubu gahunda ihari ni ukwagura ibikorwa byacu tukagira ibyumba byinshi ndetse tukagira n’ibindi mu ntara mu bice bitandukanye ku buryo umuntu ukunda Ndare ashobora kuyibona aho agiye hose.”
Kugeza ubu, Ndare Eco Ville ikoresha abakozi 15, bose bari munsi y’imyaka 30.





















Ibitekerezo 0