Birumvikana ko umuntu wese usuye u Bushinwa ikintu cya mbere aba afitiye amatsiko ari ugukandagiza ikirenge i Beijing mu Murwa Mukuru. Ibi usanga ahanini biterwa n’uko abatuye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bumva ko ibyiza byose biri mu murwa mukuru, niyo mpamvu azasanga umwana wavukiye i Rubavu, Musanze na Huye arota kugera i Kigali.
Nibyo koko Beijing ni umujyi mwiza, uteye imbere, urangwa n’isuku n’ikoranabuhanga, ariko niba ukiri mu myaka y’urubyiruko ubuzima bwaho bushobora kutakuryohera.
Nk’urubyiruko twese turabizi ko dukunda kuba ahantu ushobora kuryoshya, kuri Beijing siko bimeze kuko uyu Mujyi wiganjemo cyane ibikorwa bya politike, ambasade n’ibindi bigo bya leta. Mbese usanga kuhaba ari nk’uko waba muri Kiyovu yagutse. Icyakora mu mpera z’icyumweru uyu mujyi upfa gushyuhamo gake.
Ukwezi namaze Beijing ntahava kwagiye kurangira numva nta nkuru! Ibyishimo byasaze umutima wanjye ubwo namenyaga ko ngiye kuva muri uyu Murwa Mukuru gato nkajya mu wundi mujyi witwa Chengdu.
Ntababeshye ni ubwa mbere nari numvise uyu mujyi, kimwe nanjye wasanga nawe wari uzi ko Beijing, Shanghai, Hong Kong na Guangzhou ariyo mijyi u Bushinwa bufite.
U Bushinwa bufite imijyi yose hamwe irenga 700, bitandukanye na henshi muri Afurika usanga abaturage batuye muri iyi mijyi baba bafite ibikorwaremezo byose bakeneye ndetse na serivisi zose babasha kuzibona hafi aho ku buryo bitabasaba kujya mu Murwa Mukuru, Beijing.
Kubera ibi ntibizagutungure nuhura n’Umushinwa w’imyaka 40 akakubwira ko mu buzima bwe atarakandagira Beijing cyangwa ahaheruka ari muto ubwo yoherezwagayo kwiga kaminuza.
Iyi nkuru ikingeraho ikintu cya mbere nakoze ni ugushaka amakuru arambuye kuri uyu mujyi, icyo nahereyo ni ikijyanye n’ubushyuhe! Uti kubera iki?
Beijing yari imaze igihe ishyushye ku kigero cya dogere 40, ureke bimwe i Kigali bigera muri dogere 29 tugatabaza. Numvaga Chengdu ishobora kuba ubuhungiro bw’igihe gito ariko nasanze ari uguhungira ubwayi mu kigunda kuko uyu mujyi nawo ushyuha cyane mu gihe cy’impeshyi.
Chengdu ni umujyi uherereye muri Sichuan ndetse ukaba Umurwa Mukuru w’iyi Ntara iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Bushinwa.
Kuva Beijing ujya Chengdu igihe wakoresheje indege bigutwara 3h15, wakoresha gari ya moshi yihuta cyane bikagufata amasaha umunani.
Amateka y’uyu mujyi ahera mu kinyejana cya kane mbere y’ivuka rya Yezu kuko muri icyo gihe wari Umurwa mukuru w’ubwami bwa Shu. Kimwe n’indi mijyi myinshi yo mu Bushinwa uyu nawo ugizwe n’imiturirwa miremire.
Uyu mujyi utuwe n’abarenga miliyoni 20 uri ku buso bwa 14,378 km². ni umwe mu ikunzwe mu Bushinwa bitewe n’imibereho yaho itandukanye cyane n’iyo mu bindi bice byo mu Bushinwa.
Tukigera Chengdu mu byo twakirijwe harimo amazi akonje cyane n’akantu ko kwihungiza. Ibi birakwereka uko uyu mujyi wari ushyushye bikabije. Kuri njye byari igitangaza kubona abaturage bagendana twa ‘ventilateurs’ duto bihungiza.
Iyo ugikandagira muri uyu mujyi, ugendeye ku bikorwaremezo ntushobora kuwutandukanya na Beijing, ufite imiturirwa miremire cyane, imihanda igezweho yaba iy’imodoka na gari ya moshi ndetse n’ibibuga by’indege bibiri.
Abaturage ba Chengdu bakunda ubuzima bworoshye, ku manywa uzasanga abenshi bicaye ahantu binywera icyayi cy’u Bushinwa cyane ko ari naho gifite inkomoko.
Ku mugoroba abenshi bo baba batembera mu nzira nto zahariwe abanyamaguru zirimo n’izwi nka ‘Kuanzhai alley’. Imiterere y’iyi nzira ni nk’uko wafata ‘Car free zone’ yo mu mujyi wa Kigali rwagati ukayigira ndende cyane ubundi ukayikikiza ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye nk’amaduka, restaurants n’ibindi.
Aka gace ni nako kabarizwamo restaurants Michelle Obama yasuye mu 2014 ndetse akagaragaza ko nawe yatunguwe n’ubwiza bwa Chengdu.
Kimwe n’abandi baturage b’u Bushinwa, aba Chengdu nabo baratuje, usanga ari abantu bavuga make, bubaha kandi bakamenya kwakira neza ababagana.
Benshi mu Banyafurika basura Chengdu birangira bakunze imirire yaho kuko irangwa n’ibiryo birimo urusenda rwinshi ndetse n’agasembuye ko kubimanuza.
Chengdu ni umujyi mwiza kandi kuri ba mukerarugendo kuko ariwo urimo ikigo cyahariwe gutuzwamo Pandas, iri munyamaswa ziboneka mu Bushinwa gusa.
Uyu mujyi niwo urimo kandi umushinga wo kuhira uzwi nka ‘Dujiangyan Irrigation System’ ufatwa nk’aho ariwo ukuze mu Bushinwa kuko wubatswe mu 256 mbere y’ivuka rya Yesu.
Chengdu Shuangliu International Airport ni kimwe mu bibuga by’indege bikoreshwa cyane n’abasura uyu mujyiKubera umubare munini w’abakoresha iki kibuga cy’indege byabaye ngombwa ko hubakwa Ikindi, Chengdu iba umujyi wa gatatu mu Bushinwa ugize ikibuga cy’indege kirenze kimweIyi miturirwa y'impanga iherereye mu gace ka Tianfu iri mu birango bya ChengduIkiyaga cya 'Xinglong' kiri mu bikurura umubare munini w'abasura Chengdu'Chengdu Tianfu Bio-town' ni igicumbi cy'imishinga y'ikoranabuhanga muri uyu mujyiUkinjira muri Chengdu utangira kubona ibibumbano by'inyamaswa ya Panda isigaye hake ku IsiUyu mujyi ubarizwamo amashuri makuru na kaminuza bitandukanye ndetse n'ibibuga abanyeshuri babyo bakinirahoIyi muturirwa iri mu byo ubona ukinjira mu gace ka TianfuChengdu iri mu mijyi ifite isuku ku Isi, aho uba uri kwinjira mu mujyi rwagatiKurengera ibidukikije byarimakajwe kugeza n'aho inkingi z'imihanda ziterwaho ibyatsi birandarandaMuri Chengdu uzasanga abenshi bigendera ku magara, afite imikorere nk'iya Guraride mu RwandaInzu abagenzi bategererezamo imodoka muri Chengdu ni uko ziteyeUyu muhanda uzwi nka Huaxing, iyo nzu nibyo biro by'iposita bishaje cyane muri ChengduShake Shack ikomoka i New York ifite restaurant ikomeye muri ChengduUyu mushinga mugari uherereye mu gace ka Longquan aho ugamije kubaka umujyi muri parikeIyo Umujyi wa Chengdu uwurebeye ahitaruye ni uko ugaragara, uwo munara muremure uzwi ku izina rya 'West Pearl'Zebra-crossing zo muri uyu mujyi nazo zikoze mu buryo bwihariyeMuri uyu mujyi hari uburyo bwose bushoboka bw'ingendo, iyi ni imwe muri bisi zifite ubushobozi bwo gutwara abantu hejuru no hasiImihanda migari inyura hejuru y’indi ni imwe mu yoroshya urujya n’uruza muri uyu mujyi utuwe n’abagera kuri miliyoni 20Iterambere ry'Umujyi wa Chengdu rijyanishwa no kubungabunga amateka y'uyu mujyi cyane cyane inyubako za keraWest Pearl Tower ni umwe mu minara izwi cyane muri ChengduUmujyi wa Chengdu uwurebeye hejuru ubona ko ugizwe n’inyubako za kera zirimo na ‘Chengdu Sports Center Stadium’ n’izizamuwe mu myaka ya vubaUyu mugezi uzwi ku izina rya ‘Jin’ ni umwe mu minini iri mu Ntara ya SichuanNubwo Chengdu ari umujyi urimo imiturirwa miremire n’inyubako gakondo zifite igice zahariwe ndetse zisurwa cyane n’abashaka kumenya amateka y’u BushinwaIyo nyubako iri hakurya ikoreramo isomero n’inzu icuruza ibitabo izwi nka ‘CITIC Bookstore’ ifite umwihariko w’uko ushobora gusoma igitabo wibereye munsi y’amazi y’iki kiyagaUbukerarugendo nabwo bwarimakajwe muri ChengduIkiyaga cya 'Xinglong' ni kimwe mu byongera ubwiza bw’uyu mujyi, iyo ukiriho uba witegeye imiturirwa miremire iri mu mujyi rwagatiUyu mujyi ubarizwamo ibiyaga bitandukanyeIyo utembera hirya no hino muri Chengdu, usanga abantu benshi biganjemo abato bafata amafoto y’urwibutsoIgihe hari kuba ibikorwa by’imikino, usanga hateguwe inzu zicururizwamo ibintu bitandukanye bikomoka mu gihugu runaka, aha ushobora kuhasanga ibyo muri AustraliaChengdu ni umwe mu mijyi yo mu Bushinwa yimakaje politike yo kurengera ibidukikije, aho ugiye hose usanga imihanda ikikijwe n’ibitiInyamaswa ya Panda ifite amateka yihariye muri Chengdu aho ugiye hose uhasanga ibipupe cyangwa ibibumbano byayoUkigera muri Chengdu uhita ubona ko ari umujyi ufite amateka yihariye agendanye na ‘Panda’ uyu mukobwa yifotozanyaga igipupe cy’iyi nyamaswaUyu Mujyi wa Chengdu ni umwe mu yakira ibikorwa bitandukanye mu Bushinwa cyane cyane ibijyanye n’imikinoKimwe n’ahandi henshi mu Bushinwa, mu Mujyi wa Shengdu naho hashyizwe amagare ashobora gukoreshwa n’ababishaka bakishyura amafaranga make cyaneChengdu ibarizwamo amaduka atandukanye y’inganda zikomeye ku Isi, iribanza rikoreramo Adidas rigakurikirwa n’irikoreramo VolksWagen, hagaheruka irikoreramo Li-Ning iri mu nganda zikora inkweto n’imyenda zigezweho mu BushinwaMu Bushinwa, Chengdu izwi nk'Umujyi w'abakundana, iyo ugenda ku nkengero z'ibiyaga bitandukanye uhahurira n'inkumi n'abasore bato basohokanyeKirazira kuva muri Chengdu udasha ifoto y'urwibutsoMu mpera z'icyumweru abatuye Chengdu bajya ku nkombe z'imigezi iri muri uyu mujyi kuruhukaKu manywa usanga abatuye Chengdu bihahira ibintu bitandukanyeMuri Chengdu ibyari inzozi bihinduka impamo, iyi niyo ntero y’uyu mujyiKu bakunda agahiye cyane cyane imivinyu muri Chengdu kaboneka ku bwinshi, gusa biragora kuhabona izwi k urwego mpuzamahangaMu nkengero za 'Kuanzhai Alley' uhasanga restaurants nyinshi zigiye zifite umwihariko n'amafunguro atandukanyeInyama z'inkoko ni zimwe mu zihendutse muri Chengdu, iz'inka zo zigondera umugabo zigasiba undiImirire yo muri Chengdu iba yiganjemo urusenda rwinshiKubera ubushyuhe bwinshi usanga mu mpera z’icyumweru, benshi basohokeye ku nkengero z’imigezi n’ibiyagaHamwe na hamwe mu nkengero z’imihanda yo muri Chengdu uhasanga abakobwa nk’aba bakora umuziki gakondo, baba bari gususurutsa abahisi n’abagenziUyu mugabo afasha abakeneye imbuto zo kurya ako kanya, arazibahatira akazibaha zitunganyijeInyinshi muri restaurants zo muri Chengdu usanga zikoresha intebe n’ameza bikoze mu buryo bwa gakondo hifashishijwe imiganoMuri Chengdu usangamo abo wagereranya n’abazunguzayi bagenda bacuruza imbuto ku ngorofaniChengdu iri mu mijyi yo mu Bushinwa igendwa n'abanyamahanga benshi ku mwakaChengdu iri mu mijyi yo mu Bushinwa igendwa n'abanyamahanga benshi ku mwakaAba banyamakuru bo mu Burasirazuba bw'u Burayi bishimiye kubona ibyiza biri mu Mujyi wa ChengduNtuzatungurwe nujya mu Bushinwa ugasanga ibyo gushyira isukari mu cyayi babyumva nk’inkuruAbaturage ba Chengdu bazwiho kugira urugwiro, aha bakiraga itsinda ry'abanyamakuru bavuye hirya no hino ku Isi bari babasuyeBifatwa nk’amahano kuba wasura Chengdu ugataha udasuye ikigo gikora ubushakashatsi kuri Panda ari naho zicumbikiwePanda ni imwe mu nyamaswa zitangaje ku munsi imara amasaha 12 isinziriye andi 12 ikayamara iri kuryaInyamaswa za panda zifatwa nk'ikirango cy'Umujyi wa Chengdu ari nayo mpamvu washyize imbaraga nyinshi mu kuzibungabungaBenshi mu basura Chengdu bashimishwa no kubona bwa mbere n'amaso yabo inyamaswa ya pandaMuri Chengdu restaurants za McDonald's ziri mu zikundwa na benshi cyane cyane ab'urubyirukoMuri Chengdu ijoro ntirishyira iherezo ku bikorwa by'imyidagaduro n'ubukerarugendoHari aho ugera ugasanga izina ry'uyu mujyi ryanditswe ku nkuta z'inzuChengdu ibarizwamo inyubako nyinshi gakondo z’Abashinwa zizwi nka ‘Pagoda’Mu masaha y'ijoro 'West Pearl Tower' iba igaragara byoroshye aho waba uri hose muri ChengduUbwiza bwa Chengdu burushaho kugaragara mu masaha y'ijoroIyi miturirwa y’impanga yo muri Chengdu mu masaha y’ijoro ni uko iba yaka
Ibitekerezo 0