Uko nakomezaga kwitegereza hirya no hino mu rugendo rwanjye, nabonye amazi meza, atuje, ndetse n'amato y’abakerarugendo anyuranamo.

Nta handi ni mu mugezi wa Moselle (Mosel), igice cyawo cyo mu Budage mu Mujyi wa Trier dore ko wambuka ukambukiranya n’ibihugu.

Muri aka gace, hejuru y’uyu mugezi hari ‘Römerbrücke’, ikiraro cy’amateka cyubatswe mu mabuye ya kera, gifite inkingi zikomeye zishinze hagati mu mazi.

Nitegereje uburyo cyubatsemo birandenga, bituma mbaza ibibazo byinshi mugenzi wanjye twari turi kumwe, Luka Buntic.

Ikibazo cya mbere cyanje mu mutwe kwari ukumenya amateka y’iki kiraro.

Luka ati “Römerbrücke, bivuze 'Ikiraro cy’Abaroma' mu rurimi rw'Ikidadage. Inkingi z’amabuye zacyo zatangiye kubakwa ahagana mu mwaka wa 144 nyuma y'ivuka rya Yezu. Hashize hafi imyaka ibihumbi bibiri, ariko n’ubu kiracyakoreshwa mu buzima bwa buri munsi bw’Umujyi wa Trier; abantu n’imodoka bambuka Moselle.”

Amagambo ye yatumye nibaza nti, bishoboka bite ko iyi myaka yose ishira ikiraro kikaba kigihagaze cyemye?

Amateka yerekana ko uyu Mujyi wa Trier ari wo wa kera cyane mu Budage, kuko washinzwe n'Abaroma mu mwaka wa 16 mbere y'ivuka rya Yezu.

Kugira ngo iki kiraro kirambe, Abaroma bashinze ibiti bikomeye byitwa 'Oak' mu ndiba y'umugezi, babikikiza amabuye akomeye y'amakoro (basalt). Ubu buhanga budasanzwe ni bwo bwatumye mu 1986, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Burezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO) rigishyira ku rutonde rw'umurage w'Isi.

Nanone narongeye mbaza ya nshuti yanjye ikibazo benshi mu basomyi mwakwibaza: Kuki ubundi hafi buri mujyi munini w’i Burayi wubatse hafi y’umugezi nk’uko bimeze hano?

Luka yaramwenyuye, ari nako dukomeza urugendo ansobanurira, “Ni ukubera ko imigezi nka Moselle tutayifata nk’ahantu nyaburanga gusa. Kera yari ingenzi ku buzima bw’abantu. Urugero nk’iyi Moselle inyura mu Bufaransa, Luxembourg n’u Budage, igaca muri Trier, hanyuma igasanga umugezi wa Rhine i Koblenz. Muri icyo gihe, iyo migezi yari nk’imihanda minini y’ubwikorezi y’u Burayi.”

Tukiri aho, natangiye gukora ubushakashatsi bwanjye bwite kugira ngo menye byinshi kuri Moselle ndetse n'indi migezi y'i Burayi. Nasanze ifite amateka akomeye ashingiye ku mibare n'ubukungu.

Moselle ifite uburebure bwa kilometero 545; ituruka mu misozi ya Vosges mu Bufaransa, ikanyura Metz, ikagera ku mupaka wa Luxembourg, igaca muri Trier mbere yo kwisuka mu mugezi wa Rhine i Koblenz.

Kuva aho, Rhine (ifite uburebure bwa kilometero 1.232) ikomeza yerekeza mu Majyaruguru, igaca hafi ya Mainz, Cologne na Rotterdam, ikarangirira mu Nyanja y’Amajyaruguru (North Sea).

Iyi migezi yombi, Moselle na Rhine, ikora nk’inzira nini y’amazi ihuza u Burayi n’inyanja nini z’Isi.

Imibare y'abashakashatsi mu by'amateka igaragaza ko mbere y'uko gari ya moshi zikora, gutwara ibicuruzwa (nk'imivinyu n'amabuye) mu mazi byagabanyaga ibiguzi by'ubwikorezi ku kigero cya 90% ugereranyije no kubitwara ku butaka.

Nakomeje ntekereza kuri ubu bwiza karemano n'iri banga ry'ubukungu, igitekerezo gikomeza kwiganza mu mutwe wanjye kugeza no ku mugoroba ubwo twatahaga tuvuye mu kazi muri ya pariki.

Bukeye bwaho turi mu karuhuko ko ku manywa, nk’uko benshi babigenza, twicaye ahantu dutangira gusoma ku ikawa. Aha nari ndi kumwe na bagenzi banjye Eliza na Christian Millen, ntangira kubabwira ibyo Luka nanjye twaganiriye.

Nababwiye inkuru ngera aho mbabwira nti, “Mbona bisa n’aho hafi buri mujyi munini w’i Burayi wubatse hafi y’umugezi, kandi mbona ari ibintu byakozwe mu buryo buzwi neza kandi bwagambiriwe.”

Eliza ati “Ibyo biroroshye kubyumva. Byose bifitanye isano n’ubucuruzi no gutwara abantu n’ibintu. Kera, imigezi ni yo yakoreshwaga mu gutwara ibicuruzwa bivuye mu mijyi bijya ahandi. Nta ndege twagiraga, nta modoka.”

Ibi Eliza yavuze bishimangirwa n'imibare ku miterere y’Isi, aho yerekana ko imijyi irenga 80% y'ingenzi cyangwa imirwa mikuru y'i Burayi yubatse ku migezi. Urugero nka Paris yubatse ku mugezi wa Seine, Londres kuri Thames, Rome kuri Tiber, ndetse na Vienne kuri Danube.

Eliza yakomeje agira ati “Urugero Abaroma bakoreshaga Moselle nk’imwe mu nzira zabo z’ingenzi zo gutwara abantu n’ibintu.”

Christian Millen na we yarabyemeje, avuga ko “Kandi ntabwo byatangiriye ku bucuruzi gusa. Byariho na mbere y’uko Abaroma bagera hano. Amoko y’Aba-celtes nka 'Treveri' yari asanzwe atuye ku nkengero z’uyu mugezi.”

Aha ni naho izina ry’Umujyi wa Trier ryaturutse, dore ko n’umwami w'abami Julius Caesar yanditse kuri aya moko y'aba-Treveri mu myaka 50 mbere y'ivuka rya Yezu, mu gitabo cya De Bello Gallico (The Gallic Wars).

Christian yakomeje ati “Mu bihe bya kera, kubona amazi meza yo kunywa byari ingenzi cyane ku buzima bw’abantu. Ikindi kandi, umugezi ntiwari inzira yo gutwara abantu n’ibintu gusa; wari n’uburyo bwo kwirinda abanzi. Kuba hari amazi menshi ku ruhande rumwe byatumaga abashaka gutera bagorwa no kuwambuka.”

Mugenzi we yunzemo agira ati “Uruzi rwashoboraga kuba nk’ingabo ikingiye ahantu runaka, rukaba n’inzira y’ubwikorezi.”

Uko narushagaho kubumva no kubatega amatwi, ni ko narushagaho gutekereza ku buryo amazi agira uruhare rutandukanye mu buzima bw’abantu, bitewe n’aho umuntu yakuriye cyangwa imiterere yaho.

Mu Burengerazuba bw’u Burayi, imigezi ituje inyura mu bibaya nka Rhine, Seine na Moselle yafashije imijyi n’abaturage guhuza ubucuruzi n’ingendo kera cyane, mbere y’uko habaho imihanda ya kaburimbo cyangwa gari ya moshi.

Ku rundi ruhande, iyo urebye muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, usanga imiterere y'imisozi yatumye imigezi myinshi igira amasumo menshi n'ahantu hahanamye (nk'umugezi wa Congo cyangwa Zambezi).

Ibi byatumaga kugenda mu mato bigorana cyane, bityo iyi migezi ihinduka imipaka karemano itandukanya ibihugu n'amoko, bituma abaturage benshi b'Abanyafurika bibanda ku gutura hafi y'ibiyaga binini n’ahandi aho gushinga imijyi ku migezi.

Ku rundi ruhande hakurya y’Inyanja ya Atlantique, muri Amerika, kuko ari umugabane wubatswe ahanini n'abimukira, imijyi yabo minini yaje kwagukira hafi y’ibyambu binini byo ku nyanja (nka New York cyangwa Boston), kugira ngo boroheshye ubucuruzi bwambukiranya imigabane.

Abakerarugendo ku kiraro cy’Abaromani bihera ijisho ubwiza bw’umugezi wa Moselle
Abakerarugendo ku kiraro cy’Abaromani bihera ijisho ubwiza bw’umugezi wa Moselle
Ahenshi ku nkengero z’umugezi wa Moselle hakikijwe n’ibiti bitoshye
Ahenshi ku nkengero z’umugezi wa Moselle hakikijwe n’ibiti bitoshye
Inzu zizwi cyane muri Amsterdam nka Canal Houses, benshi bajya kuzireba kubera uruhurirane rw’amabara yayo n’imigezi iyanyuranamo bikaba umwihariko w’uyu mujyi
Inzu zizwi cyane muri Amsterdam nka Canal Houses, benshi bajya kuzireba kubera uruhurirane rw’amabara yayo n’imigezi iyanyuranamo bikaba umwihariko w’uyu mujyi
Boppard mu Budage; ikibaya cyiza kiri ku Mugezi wa Rhine, cyashyizwe ku rutonde rw’ahantu Ndangamurage na UNESCO
Boppard mu Budage; ikibaya cyiza kiri ku Mugezi wa Rhine, cyashyizwe ku rutonde rw’ahantu Ndangamurage na UNESCO
Deutsches Eck muri Koblenz, ni ahantu imigezi ya Rhine na Moselle ihurira
Deutsches Eck muri Koblenz, ni ahantu imigezi ya Rhine na Moselle ihurira
Kuri iki kiraro ni amateka y’isi , Ubwo l ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafataga iki kiraro ku wa 2 Werurwe 1945, ryabaye iherezo ry’ubutegetsi bw’Abanazi muri Trier no mu iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose_
Kuri iki kiraro ni amateka y’isi , Ubwo l ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafataga iki kiraro ku wa 2 Werurwe 1945, ryabaye iherezo ry’ubutegetsi bw’Abanazi muri Trier no mu iherezo ry’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose_
Ikiraro cya Römerbrücke cyambukiranya umugezi wa Mozelle
Ikiraro cya Römerbrücke cyambukiranya umugezi wa Mozelle
Römerbrücke, Ikiraro cyubatse n’Abaromani mu mwaka wa 144
Römerbrücke, Ikiraro cyubatse n’Abaromani mu mwaka wa 144
Iyo unyura ku kiraro cya Römerbrücke ni uku uba witegeye Umugezi wa Moselle
Iyo unyura ku kiraro cya Römerbrücke ni uku uba witegeye Umugezi wa Moselle
Umugezi wa Moselle i Metz mu Bufaransa
Umugezi wa Moselle i Metz mu Bufaransa
Umugoroba wo muri Cologne nayo yubatse ku nkombe z’umugezi wa Rhime ni akataraboneka, kimwe mu bikurura ba mukerarugendo muri aka gace
Umugoroba wo muri Cologne nayo yubatse ku nkombe z’umugezi wa Rhime ni akataraboneka, kimwe mu bikurura ba mukerarugendo muri aka gace
Umujyi wa Koblenz aho Imigezi ya Rhime na Moselle ihurira, ifoto yafatiwe mu tumodoka two mu kirere
Umujyi wa Koblenz aho Imigezi ya Rhime na Moselle ihurira, ifoto yafatiwe mu tumodoka two mu kirere

AMAFOTO: HIMBAZA PACIFIQUE