Nubwo ari kimwe mu bihugu bito cyane ku ikarita, ni na kimwe mu bikize cyane. Giherereye hagati y'u Bufaransa, u Budage, n'u Bubiligi. Iki gihugu gifite ibibaya bitoshye, amashyamba y'inzitane ndetse n'umurwa mukuru wubatswe mu mpande z’inkuta z’amabuye amaze ibinyejana ahagaze yemye.

Mu bihe bya kera, Umurwa Mukuru w’iki gihugu, Luxembourg City, wari wubatse nk'ingoro nini cyane kandi itekanye. Wari ukikijwe n'inkuta nini z'amabuye kugira ngo harindwe abaturage ibitero by'ibihugu by'abaturanyi byari bikomeye.

Uyu munsi, izo nkuta nini zafunguriwe Isi yose. Uyu mujyi wabaye igicumbi cy'amabanki na politiki by'i Burayi.

Mu 2020, Luxembourg yabaye igihugu cya mbere ku Isi gihinduye serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange ubuntu 100% ku bantu bose, baba abaturage bacyo, abanyamahanga bagituye n’abagisura.

Mu minsi ishize twagiriye urugendo muri iki gihugu kibereye ijisho kuva ukigikandagiramo.

Urugendo rwacu rwo kwinjira mu murwa mukuru w’iki gihugu, rwatangiriye kuri Sitasiyo Nkuru ya Luxembourg [Gare de Luxembourg].

Iyi sitasiyo nini yubatswe mu 1912, yakiriza abagenzi ubwiza bw’amabuye yubakishije, abaje mu buryo bwa kera n'umunara munini w'isaha [Neo-Baroque clock tower].

Gusohoka muri iyi sitasiyo, uhita wumva umwuka w'ahantu hahindutse ihuriro ry'amahanga, aho hafi kimwe cya kabiri cy'abantu bahatuye baturuka mu bindi bihugu.

Uko ugenda werekeza mu gice gikorerwamo ubucuruzi, ni bwo ugenda ubona ishusho ya nyayo ya Luxembourg.

Uhasanga inyubako ndende z'ibirahure n'izikoreshwa nk’ibiro, ibishimangira uyu mujyi nk’igicumbi gikomeye cy'imari mu Burayi ndetse n'ihuriro ry’inzego z'ingenzi z'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

Ubuzima bwihuta cyane ntibubuza imihanda gutuza no gusa neza. Hari kandi ubusitani bwiza butoshye, indabo zirabagirana ndetse n'ibiti birebire bitatse imihanda.

Iyo uzenguruka mu bice bimwe na bimwe by’uyu murwa, ubona gari ya moshi nto z'amashanyarazi zigezweho zinyura iruhande rwawe mu mutuzo, bigahita byongera kukwibutsa ko utagomba kwishyura ngo uzikoreshe kuko ari ubuntu.

Mbere yo kugera mu bice bya kera cyane by'umujyi, amaso yawe akururwa n'icyicaro gikuru cya banki y'igihugu [Banque et Caisse d'Épargne de l'État (BCEE)]. Yuzuye ndetse inatahwa mu 1913.

Mu ruhande rwayo ifite umunara muremure wa metero 46 w'isaha ihagaze nk'umurinzi, ku nkengero z'Ikibaya cya Pétrusse. Kugira ngo wambuke iki kibaya, bisaba kugenda hejuru y'Ikiraro cya Adolphe.

Iyo ugendera hejuru y’iki kiraro kinini cyubakishijwe amabuye hagati ya 1899 na 1903, wihera ijisho ikibaya gitoshye munsi yacyo.

Iki kiraro kikugeza neza mu mutima w'amateka y’iki gihugu, ahazwi nka ‘Constitution Square’, aho amabendera y'igihugu aba yogoga ikirere.

Hafi aho hari ‘Monument of Remembrance’, ikibumbano kiri ku munara muremure kizwi nka Gëlle Fra cyangwa umugore w’izahabu, kigaragaza ishusho y’umugore mu ibara rya zahabu afashe ikamba n’ibiganza bye byombi.

Iki kibumbano cyakozwe mu 1923 n’umunyabugeni Claus Cito, aho uyu mugore ukigaragaraho ahesha icyubahiro abenegihugu b'intwari bitanze mu Ntambara ya Mbere y'Isi n’izindi ntambara zagiye zibaho mu bihe bitandukanye.

Uko urushaho kwinjira mu mutima w'umujyi [Ville Haute], imihanda ya kera yubatswe mu mabuye igusanganiza urujya n'uruza. Uruvange rw’imico itandukanye rwigaragariza mu biryo bigurishwa aha ku mihanda.

Usanganirwa n’impumuro y'inyama zokeje z'Abanya-Turikiya ivanze n'ibirungo byiza by'Abahinde ndetse n'amaresitora gakondo y'i Burayi.

Ukomeje kujya mbere, wisanga ahazwi nka ‘Place d'Armes’, ahantu hamenyekanye cyane kubera kuba ‘ihuriro ry’abantu’ mu mujyi kuva mu kinyejana cya 17. Aha, ibiti by'indimu bitanga agacucu ku maguriro y'ikawa yo hanze ndetse n'amahema acururizwamo ibintu binyuranye ku bantu bahanyura.

Umanutse gato hari inyubako y'Inteko Ishinga Amategeko [Chambre des Députés] yubatswe mu 1860, aho abarinzi bambaye impuzankano gakondo baba bahagaze iruhande rw'Ingoro y'Igikomangoma Gikuru.

Mu gihe cy'Umuhindo, amababi y'ibiti ahinduka amabara y’umuhondo na zahabu, bigatuma inyubako z'amateka zikikije ‘Place Clairefontaine’ zisa ukwazo.

Hagati muri iyi mbuga, hari ikibumbano cy’umuringa [Statue de la Grande-Duchesse Charlotte] cyubatswe mu guha icyubahiro Umwamikazi Charlotte, umuyobozi wayoboye igihugu hagati ya 919 na 1964, aho yakunzwe cyane mu bihe by'Intambara ya Kabiri y'Isi.

Cyubatswe n’umunyabugeni w’Umufaransa Jean Cardot, gitahwa ku mugaragaro mu 1990. Mu mpera z'icyumweru, abantu bateranira hano biyumvira umuziki uhacurangirwa, bakanasangira ibinyobwa munsi y'ikirere gikeye.

Urugendo rugufi hakurya aho, wisanga ahazwi nka Place Guillaume II, ahari 'Equestrian Statue', ikibumbano kinini cya William II wari Umwami w’u Buholandi n’Igikomangoma Gikuru cya Luxembourg, kimugaragaza ari ku ifarashi.

Cyahashyizwe mu rwego rwo kwibuka amategeko y'ubwisanzure yahaye igihugu mu 1848. Cyubatswe n’umunyabugeni Antonin Mercié.

Twageze n’ahazwi nka Plateau du Saint-Esprit, ahasangwa inkiko nkuru [Cité Judiciaire]. Aka gace kashushanyijwe n’umunyabugeni Rob Krier, gatahwa ku mugaragaro mu 2008.

Aha ni ho hasangwa inkiko nkuru za ‘Cour Supérieure de Justice’ na ‘Cour Constitutionnelle’.

Twageze ahazwi nka 'Fontaine aux Colombes', aho ushobora kureba hasi ukitegera Umugezi wa Alzette, umujyi wa kera witwa Grund, n'inzu zawo zisakaje amategura n’inkuta zubatswe mu myaka ya kera mu rwego rwo kurinda abaturage.

Hafi aho, udusongero tureture tw'Urusengero rwa Notre-Dame Cathedral tuzamuka mu biti birukikije. Uru rusengero rwubatswe mu myaka irenga magana ane ishize, hakaba ari naho hari imva zishyinguyemo abo mu miryango y'ibwami.

Twakomeje imbere, tugana hafi y’agace gatuje kagenewe guturwamo ka Belair, aho ushobora kwigira uko imitunganyirize itagira uko isa y'umujyi ikwiye kumera. Hari imihanda ifite inzira zigaragaza neza ahagenewe bisi, amagare n'imodoka.

Urugendo rwacu rwarangiriye ku muhanda uzwi nka Avenue Guillaume ku gipangu nimero 32. Aho ni ho hari Ambasade y'u Rwanda muri Luxembourg, ku nyubako yazamuweho ibendera ry'igihugu nk'ikimenyetso cy'ubufatanye bwacyo n'ibihugu by'i Burayi.

AMAFOTO: Himbaza Pacifique