Nubwo bamwe bahamenyeye kuri iki cyorezo ndetse bagakomeza kwinangira bakumva ko ari umujyi wateje Isi akaga si byo, ubu ni ahantu hafite indi shusho, hateye imbere ku buryo utabasha kurondora ngo urangize nubwo ngiye kugucira ku mayange.
Iyo ukandagije ibirenge i Wuhan ubu, ushobora kwikanga bijyanye n’iterambere uyu mujyi umaze kugeraho, ndetse ya shusho ubona ko yagakwiye kwibagirana.
Uyu munsi, uyu mujyi munini uherereye ku nkombe z'Umugezi wa Yangtze wakoze amateka atangaje yo kwiyubaka bundi bushya, uhinduka igihangange mu ikoranabuhanga rigezweho, ubwikorezi, inganda n’ibindi.
Urugendo rwanjye muri uyu mujyi udasanzwe rwatangiye mfata indege mva ku kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Beijing Capital. Nyuma y'amasaha abiri n'igice, nakanguwe n'umukozi wo mu ndege atangaza ko tugiye kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Wuhan Tianhe, mbanza kwikangamo aka ya ngwe yagukanze itajya iba inturo ariko nsabwa gushyitsa umutima mu nda, Wuhan yacaga igikuba mu 2020 si yo y’ubu, yahindutse bandebereho mu Isi nzima.
Nkimara kuva mu ndege, impinduka y’ikirere yahise yigaragaza. Mu gihe Beijing yari yatangiye kugira akayaga gahehereye kubera umuhindo, Wuhan yo yanyakirije ubushyuhe budasanzwe ariko nyine kuko ikoranabuhanga ryahawe intebe mu Bushinwa, ibigufasha guhehera biba biri aha na hariya.
Nkibibwira abo twari kumwe, baramwenyuye bansobanurira ko Wuhan izwi cyane mu Bushinwa nk’umwe mu mijyi ishyuha ku rwego rwo hejuru mu mpeshyi.
Mu kanya gato nari maze kwibagirwa iby’akayaga ka Beijing, ari na ko iby’ubushyuhe bwinshi byibagiranye ako kanya kubera urugwiro ndetse n’akanyamuneza by'abaturage b'aho.
Wuhan ifite amateka y’imyaka 3.500 itazirwa akazina k’Umujyi w'Umugezi, dore ko ari ihuriro ry'imigezi ya Yangtze na Han, iyigabanyamo ibice byitwa ‘Imijyi Itatu ya Wuhan’ ari byo Wuchang, Hankou, na Hanyang.
Uyu munsi, Wuhan ifatwa nk'umutima w'u Bushinwa bwo Hagati, ifite abaturage babarirwa kuri miliyoni 11,75 biganjemo Abashinwa bo mu bwoko bw’Aba-Han n’abandi bake bo mu bwoko bwa Zhuang, Manchu, Hui, na Yi.
Wizihizwa mu mateka nk'Irembo rigana mu Ntara Icyenda z'u Bushinwa [九省通衢].
Umusaruro mbumbe wa Wuhan wageze kuri miliyari zisaga ibihumbi bibiri z-Ama-Yuan [asaga miliyari ibihumbi 484 Frw] mu 2025 yiyongereyeho 5,6%, ndetse mu gice cya mbere cy'umwaka wa 2026, inganda zikora iby'ikoranabuhanga rihanitse zikaba zarazamutse ku gipimo gitangaje cya 65,7%.
Inganda z'ikoranabuhanga rihanitse ubu zihariye 38,4% by'umusaruro wose w'inganda z'uyu mujyi, zikaba zarigaranzuye inini gakondo nk'izikora ibyuma, izitunganya ibikomoka kuri peteroli, n'izikora imodoka zisanzwe zose zishyize hamwe.
Nta handi hantu ushobora kubonera izi mpinduka, nk’ahagenewe kugeragereza ubushobozi bw’ibinyabiziga no mu mihanda y'umujyi.
Nari muri uyu mujyi by'umwihariko ngiye kwitabira itangizwa ry’Icyumweru cya 10 cy'Udushya mu Bumenyi n'Ikoranabuhanga ndetse n'Iserukiramuco rya Mbere ry'Imibereho y'Abakiliya bitegurwa n'ikigo gikora imodoka cya Dongfeng Motor Corporation.
Nkimara kuva ku kibuga cy’indege, nageze kuri hoteli nagombaga kuraramo mfata amafunguro ya Saa Sita, feri ya kabiri nyifatira mu kigo cy'ikoranabuhanga cyihariye cya MHERO Technology Park kigenewe kugeragereza imodoka mu nzira zitoroshye, nyuma nerekeza mu kindi cyanya cya National Intelligent and Connected Vehicle Test and Demonstration Zone, na cyo cyagenewe kugerageza imodoka.
Intego nta yindi, kwari ukwigeragereza ikoranabuhanga rigezweho ry’izi modoka imbonankubone. Ariko reka nkubwire u Bushinwa ni indi Si.
Nicaye mu mwanya w’umugenzi mu modoka ya Dongfeng M-Hero 917, imodoka y'akataraboneka ikoresha amashanyarazi 100% yagenewe imihanda mibi. Ifite ingufu za horsepower zirenga 1000.
Kugererageza iyi modoka mu bushobozi bwayo byasabaga kwinjira mu byuzi by'amazi maremare, kuzamuka no kumanuka imisozi ihanamye cyane, no kunyura mu nzira zikomeye zimeze nabi kandi zirimo inkomyi nyinshi.
Ibi birahita bigusubiza impamvu nicaye mu mwanya w’umugenzi. Muri iri gerageza, ababifitiye uruhushya ni bo bonyine bemerewe gutwara izi modoka, kuko uko nabibonye iki gikorwa gikora umugabo kigasiba undi.
Ikintu cyatangaje cyane ni uburyo bw'iyi modoka butuma igenda nk'inyamaswa yo mu mazi izwi nka ‘crab’ bukoresha amapine y'inyuma mu kuyobora kugira ngo imodoka igende nk’iri gukururuka, ibifasha gutuma ihangara imihanda inyerera cyane.
Nyuma y’aho nafashe urugendo rw’iminota nka 30, nerekeza mu kindi cyanya cyagenewe kugerageza imodoka mu buryo busanzwe.
Aha ho nafashe iya mbere nicara mu mwanya w’umuyobozi w’ikinyabiziga, ibiryo bwanjye hicara undi wari ufite inshingano zo kunyereka umuhanda. Mu minota 30 nazegurutse iki cyanya mu modoka ya Dongfeng eπ007 ntungurwa n’ikoranabuhanga ryayo nka essuie-glace zikoresha ubwazo n’ibindi byinshi.
Niba kugerageza Dongfeng M-Hero 917 byarerekanye imbaraga z'inganda za Wuhan, kugendera muri taxi-voiture itagira umushoferi y’ikigo cya Baidu yitwa Luobo Kuaipao cyangwa Apollo Go, byangaragarije urwego rw’ikoranabuhanga muri uyu mujyi.
Izi ni imodoka zikoresha ikoranabuhanga, zidakenera umuyobozi wazo. Wowe icyo ukora ni ukuyihamagaza kuri telefoni yawe, yakugeraho ugafungura ukinjira, ubundi igatangira urugendo.
Narayiteze nkora urugendo mu mihanda y'umujyi. Mbega ngo ndatungurwa! Ibihe ntigeze ntekereza mu bwenge bwanjye ko bishoboka, nabibayemo mu minota 20.
Kureba imodoka yigenza mu mihanda y’urujya n'uruza nta muntu wicaye kuri volant byari bitangaje cyane.
Iyi modoka ntiyagenderaga gusa ku ikoranabuhanga ry’inzira (GPS); yitwaraga neza bitewe n'ibiyikikije, ibitunguranye ikavuza ihoni, igaha inzira abanyamaguru ku mirongo y'abanyamaguru nta nkomyi, igacana amatara yerekana icyerekezo mbere y'uko ihindura umuhanda, ndetse igaca ku zindi modoka mu buryo bugoranye ariko bunoze kurusha abashoferi benshi b'abantu.
Imbere mu modoka ikoranabuhanga ni ntamakemwa aho ushobora gukoresha amabwiriza y'ijwi (voice commands) cyangwa ‘ecran’ iri ku ntebe mu guhindura ubushyuhe cyangwa ubukonje imbere mu modoka, gushyiramo umuziki, cyangwa kuganira n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI assistant).
Igitangaje ni uko hatitawe ku ntera, urugendo rwa mbere nturwishyuzwa kuko rwitwa urw’igerageza. Bivuze ko nishyujwe 0.00 mu rugendo rw’iminota 20 mu modoka ifite ikoranabuhanga rigezweho ku Isi.
Nubwo ufite imodoka zidasanzwe n'inganda z'ikoranabuhanga rihanitse, Umujyi wa Wuhan uracyashinze imizi ku muco wayo n'amateka ndetse n'ubuzima bw'ibitangaza byo ku muhanda.
Uyu ni umujyi uyoborwa n'urubyiruko, ushyigikiwe n'umubare utangaje w'abanyeshuri muri kaminuza n'amashuri makuru 83 arimo n'ibigo by'icyitegererezo nka Kaminuza ya Wuhan na Kaminuza y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga ya Huazhong.
Ni n'umujyi udashobora kugutenguha mu mafunguro. Ntiwavuga ko wakandagiye muri Wuhan udakoze ‘guo zao’, umuhango wa mu gitondo uyu mujyi uha agaciro cyane wo gutangira umunsi binyuze mu gufata ifunguro rya mu gitondo. Uyu muhango witwa ‘Ukurenga igitondo’.
Barya ibiryo birimo n’ibyo ku mihanda bifite ibiterambaraga, kuko bizera ko umuntu azikenera kugirango akazi k’umunsi kagende neza.
Ikintu kitagomba kubura muri uyu muhango ni ifunguro rizwi nka ‘re gan mian’ cyangwa se noodles zumutse, zivanze n’isosi ikorwa muri sésame, isosi ya soya, urusenda rimwe na rimwe n’ibishyimbo.
Guhagarara ku nkombe z'umugezi ku mugoroba, amatara y'inyubako ndende zigezweho arabagirana mu mazi ya Yangtze, ishusho yuzuye ya Wuhan ihita yigaragaza neza.
Muri Wuhan ni ho hatangiriye ikizwi nka Wuchang Uprising mu 1911, impinduramatwara yagejeje ku iherezo imyaka ibihumbi y'ubutegetsi bwa cyami, hakaba iwabo w'inyubako ya pagoda izwi nk’Umunara w'Umusambi W'umuhondo (Yellow Crane Tower) wubatswe bwa mbere mu mwaka wa 223 nyuma y’ivuka rya Yesu.




![Uyu mujyi wizihizwa mu mateka nk'Irembo rigana mu Ntara Icyenda z'u Bushinwa [九省通衢]](https://spipimg.igihe.com/jpg/uyu_mujyi_wizihizwa_mu_mateka_nk_irembo_rigana_mu_ntara_icyenda_z_u_bushinwa_.jpg)















Ibitekerezo 0