{Ikinyamakuru Forbes buri mwaka gitangaza urutonde ku bintu bitandukanye harimo n’ibyamamare bivuga rikijyana nk’ abayobozi, abahanzi, abaherwe n’abandi bantu benshi bafite ibyo bagezeho barusha abandi. Uyu mwaka Steven Spielberg akaba yahize ibindi byamamare mu bavuga rikijyana muri Amerika.}
Umwaka ushize umunyamakurukazi akaba n’umukinnyi w’amafilime Oprah winfrey niwe wari ku mwanya wa mbere mu byamamare bivuga rikijyana muri Amerika, ariko uyu mwaka siko byaje kugenda kuko yaje ku mwanya wa kabiri afite amajwi 45 ku ijana, mu gihe umwaka washize yari afite 48 ku ijana.

Uyu mwaka, uyu mwanya wafashwe n’umugabo uzwi mu kuyobora filimi, wanakoze nyinshi zakunzwe ku isi nka Lincoln, Avatar n’izindi nyinshi.
Steven Spielberg wari ku mwanya wa kabiri umwaka ushize, akaba yari yagize amanota 47 ku ijana by’abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika.
Nk’uko ikinyamakuru forbes kibitangaza, Ophah Winfrey, yakuwe kuri uyu mwanya kuko ibikorwa bye byinshi atabishyize ahagaragara cyane mu mwaka ushize wa 2013.

Ntabwo byari bimenyerewe ko abayobozi ba filimi baza mu myanya nk’iyi ariko uyu mwaka bariyongereye aho George Lucas yaje ku mwanya wa 3 n’amajwi 43, ku mwanya wa kane haza Ron Howard n’amajwi 41 ku ijana naho ku mwanya wa gatanu hakaza martin Scorsese n’amajwi 40.
Nkuko Forbes yakomeje ibitangaza amazina agera kuri 6600 azwi cyane yari yashyizwe ku rutonde bitewe n'ibyo bakora, kandi igendeye kubyo ikigo cy’ubushakashatsi cya E -Poll Market Research gihagarariwe na Gerry Philpott, nawe ubwe uvuga ko niba hari umuntu ushidikanya kw’itsinda rya Steven spielberg yabivuga.




Ibitekerezo 0