{Ku Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2014, nibwo Selena Gomez, umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko ashaka guhanagura mu bwonko umukunzi we Justin Bieber nyuma yo kumwumva amuvuga nabi kugira ngo yikundanire n’undi mukobwa witwa Kylie Jenner.}

Nk’uko Hollywood Life ibitangaza ngo ibi Selena Gomez yabigaragaje ubwo yari ari mu mujyi wa New York mu gufata amashusho ajyanye no kwamamariza uruganda rwa Adidas ariko akanga ko uwari umukunzi we Justin Bieber yagaragaramo.

Mbere y’uko Selena Gomez, avumbura ko Justin Bieber acuditse na Kylie Jenner yari yatangiye gukora ibishoboka byose kugira ngo abe yakwangana na Justin Bieber.

Mu gihe yafataga aya mashusho yo kwamamariza uru ruganda rwa Adidas nibwo yabujije abantu bose kuba bavuga izina rya Justin imbere ye, kubera ko bamwe mu bari kumufatira aya mashusho bitwaga ba Justin yabasabye kuyahindura kugira ngo adakomeza kumva iryo zina.

Igitangaje ni uko mu minsi ishize ari bwo Justin Bieber na Selena Gomez batemberanaga mu duce dutandukanye twa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, harimo Mc Allen, Texas ndetse bakanajyana kubyina.

Mu ntangiriro za Mata 2014 nibwo Selena Gomez yatahuye ko umukunzi we Justin Bieber asigaye akundana na Kylie. Uretse ko nta cyo bimubwiye kuba Justin Bieber yakundana n’abakobwa benshi kuko si ubwa mbere iyi mico imugaragaraho.

Mu magambo ye Selena yagize ati “Justin kuba yakora icyo ashatse, njye nta cyo bimbwiye kuko n’ubundi twakundanye afite imico y’ubwana, kandi amagambo ye aruta ibikorwa.”

Si ibyo gusa kandi kuko Justin Bieber yamaze igihe kinini n’undi mukobwa witwa Yohanna Ventura w’imyaka 18 y’amavuko gusa na byo nta cyo byahungabanije Selena Gomez.

Ngo niba Justin Bieber ashaka gukomeza gukundana n’abana bakiri bato nka Kylie nakomereze aho kuko yishe amasezerano yari yagiranye n’ uyu mukunzi we Selena Gomez yo kutazamuca inyuma.

Tubibutse ko uyu Justin Bieber ari umusore w’imyaka 20 y’amavuko akaba n’umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu minsi ishize kandi nibwo yatangazaga ko agiye kureka ingeso mbi zose nyuma y’uko yajyanwaga mu rukiko rw’i Miami ashinjwa gutwara imodoka yasinze, yanyoye ibiyobyabwenge kandi nta n’uruhushya rwo gutwara afite.