Pharrell Williams n’umugore we Helen Lasichanh bemereye ikinyamakuru People ko biteguye kubyara umwana wa kabiri wiyongera ku mfura y’umukobwa babyaye mu mwaka wa 2008.
Pharrell w’imyaka 43 na Helen Lasichanh wa 36, bavuze ko bafite amashyushyu yo kwakira umwana wabo wa kabiri ugwa mu ntege umukobwa witwa Rocket Ayer. Ntibatangaje igihe uyu mubyeyi azibarukira gusa inshuti za hafi z'uyu muryango zivuga ko akuriwe.

Aba bombi bakundanye igihe kirekire baza kurushinga mu Kwakira 2013, bakoze ubukwe bw’agatangaza icyo gihe. Pharrell yaherukaga gutangaza ko aryohewe cyane n’uburyo abanye n’umugore we, ngo ‘uko iminsi ishira niko arushaho kumwiyumvamo’.
Mu mwaka wa 2014, Pharrell Williams yabwiye Oprah ko we n'umugore we Helen Lasichanh bahisemo kwita umwana wabo "Rocket"[igisasu cya kirimbuzi] nk'uburyo bwo kumvikanisha ko mu byo azanyuramo byose azahora ajya hejuru.
Yagize ati "Ni nk'uko Abahinde bahitamo izina ry'umwana bagendeye ku mbaraga cyangwa inyamaswa, twamwise tugendeye ku mashini yakozwe n'imbaraga z'umuntu bisobanuye ko ajya hejuru,agomba guhora azamuka."



Ibitekerezo 0