{Dubbing Rwanda Industries yashyize ku isoko filimi nshya ikinnye amagambo yumvikana mu Kinyarwanda.}
Dubbing Rwanda Industries ni sosiyete y’Abanyarwanda bashyira filimi mu Kinyarwanda, aho mu kuyikina amagambo yose ayigize bayashyira mu Kinyarwanda maze uyikurikira akababona ari rwo rurimi abayikina bari kuvugamo, ibi akaba ari nabyo iri jambo ‘Dubbing’ risobanura.

Iyi ni filimi ya gatatu Dubbing Rwanda Industries ishyize ku isoko nyuma ya “Alvin and the Chipmunks” na “The Blacklist” ziherutse gusohorwa nazo zashyizwe mu Kinyarwanda.
Filimi ‘The Notebook’ ivugwamo iki?
Inkuru ivugwa muri iyi filimi ni iy’umukobwa witwa Allie (Rachel McAdams) uva mu muryango ukize uba ukundana n’umusore witwa Noah (Ryan Gosling) we uba uva mu muryango ukennye iwabo babimenya ko bakundana bagashaka kubatandukanya. Kugira ngo babatandukanye Allie iwabo bamwohereza muri Amerika.
Agarutse barongera bagakundana igihe kinini bakaza no kubana ariko nyuma amaze gusaza Allie arwara indwara yo kwibagirwa bakamujyana mu bitaro, noneho Noah akajya amusomera inkuru z’urukundo rwabo banyuzemo, nyamara Allie we nta na kimwe aba abyibukaho na gito ahubwo aba yumva ari inkuru z’abandi bantu zamuryoheye gusa.

Uko agenda amusomera ubwo buzima baciyemo biza kugera aho Allie yibuka ko ari bo babayeho muri ubwo buzima, akishimira kuba Noah yaramubaye hafi mu burwayi bwe.
Igitekerezo cy’iyi filimi cyarakunzwe cyane hirya no hino ku Isi kuko kigaragaza ko urukundo nyarwo rudatererana umuntu mu bihe bikomeye aba arimo ahubwo rumwitaho rukamufasha.
Iyi filimi “The Notebook” yarakunzwe cyane ihabwa ibihembo ibihembo binyuranye birimo MTV Movie Awards, Teen Choice Awards n’ibindi, inandikwamo ibitabo by’urukundo nabyo byaguzwe cyane ku Isi.
Aganira na IGIHE, Richard Dan Iraguha, avuga ko iyi filimi y’urukundo bahisemo kuyishyira mu Kinyarwanda kugira ngo barebe uko Abanyarwanda bakunze filimi nk’izi.
Yagize ati “Bwa mbere twahereye kuri filimi za ‘animation’ dukurikizaho filimi z’ibikorwa ‘action’ ubu rero twahisemo gukurikizaho iz’urukundo ngo turebe uko isoko rizakira”.
Abajijwe uko izo bamaze gushyira hanze zakiriwe, Iraguha avuga ko basanze isoko ry’u Rwanda rikunze cyane filimi za ‘animation’, asobanura ko ababyeyi benshi bazigura bashaka ko zishimisha abana. Ati “Izo nashyize ku isoko za animation zaguzwe 130% kuko umubare warenze kure uwo Dubbing Rwanda Industries twari twiteze”.

Iraguha asobanura ko iyi gahunda ya “Dubbing Rwanda Industries” ntaho izagonganira n’ibyari bisanzwe bimenyerewe byo gusobanura filimi mu Rwanda. Ati “Ntaho byagonganira kuko twe ni ugukina filimi bundi bushya amashusho ari ay’umwimerere wa filimi twe tugakina ikinyarwanda cyayo bigahura. Ntaho bihuriye rero n’udusobanuye kuko ho usanga ari umuntu umwe uba usobanura rimwe na rimwe yongeramo amagambo ye cyangwa se ayavanamo, kandi twe aho bishoboka dushyiraho ‘subtitles’ kugira ngo umuntu yisomere umwimerere mu cyongereza anabashe kunguka inyunguramagambo nshya”.
Ku bijyanye no gutanga akazi ku bantu no guhuza abakinnyi n’amashusho, Iraguha agira ati “Biri kugenda bitera imbere, ndetse abakinnyi byatangiye ari ikibazo kuboneka ariko ubu ndimo ndakorana n’abasaza n’abakecuru bafite imyaka irenze 70, ku buryo birushaho kugenda uko mbyifuza amashusho koko akajyana n’amagambo y’ikinyarwanda”.
Nyuma yo gushyira ku isoko iyi filimi y’urukundo ya The Notebook’ Dibing Rwanda Industries irateganya gukora filimi y’intambara, nayo ikazaza mu cyumweru kimwe cyangwa se bibiri biri imbere.
Iraguha asobanura ikinyuranyo cya filimi zakinwe mu Kinyarwanda n’'Udusobanuye':

Ibitekerezo 0