Desire Luzinda asanzwe ari umwe mu baririmbyi bakurikirwa cyane muri Uganda biturutse ku byo akunze gutangaza, imiterere ye akunze kugaragaza mu mafoto, umuziki akora n’ibindi.

Uyu muhanzi umaze igihe akunzwe mu ndirimbo ‘Ekitone’ yongeye guca ibintu mu itangazamakuru ryo muri Uganda biturutse ku mafoto mashya yafashe ahagaze mu rwogero yambaye mu buryo busa n’ubushotora abakoresha internet.

Luzinda yashyize hanze amafoto abiri, iya mbere imugaragaza ahagaze muri douche yambaye umwenda w’umweru wo kurarana ugaragaza kimwe mu bice by’ibanga ku mubiri we. Ku yindi foto yifotoye aryamye mu rwogero[bath tub], igaragaza ibibero uko byakabaye.

Aya mafoto mashya ya Desire Luzinda yongeye gutuma uyu mugore avugwa mu buryo bukomeye nyuma y’uko yari amaze imyaka igera kuri ibiri asa n’uri mu gahenge gusa abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bamwibasiye bamushinja gukoresha ubwambure bwe mu kumenyekanisha umuziki we.

Muri 2014 umusore wo muri Nigeria bahoze bakundana witwa Franklin Emuobor Ebenhron yakwirakwije amafoto y’ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga bituma ahita amenyekana birushije uko yari azwi.

Kumenyekana mu buryo bwihuse kandi butunguranye byatumye atangira kubibyaza umusaruro mu muziki we kuko mu kwezi amafoto y’ubwambure bwe yasohotsemo na we yahise akora indirimbo yitwa ’Ekitone’ iri mu zacuranzwe cyane muri Uganda.

Mu mwaka wakurikiyeho Desire Luzinda yahise aba umuntu washakishijwe inshuro nyinshi kurusha abandi kuri Google mu gihugu cye.

Desire Luzinda yatangiye gukora umuziki mu 2006 ahera ku ndirimbo yise ’Nakowa Emikwano’, yari aherutse gusohora indirimbo ihimbaza Imana yise ’Wamukisa’.

Desire Luzinda yongeye kuvugisha abantu kubera amafoto mashya yasohoye
Desire Luzinda yongeye kuvugisha abantu kubera amafoto mashya yasohoye

Mbere yo kumenyekana mu muziki, yabanje gukora akazi k’ubunyamakuru kuri televiziyo ikomeye muri Uganda yitwa WBS TV, yanakoze kuri radiyo yitwa Dembe FM. Asanzwe afite umwana umwe yabyaye yiga mu mashuri yisumbuye.

Iyi foto iri mu zavugishije benshi
Iyi foto iri mu zavugishije benshi
Luzinda yaherukaga kwifotoza yambaye ubusa mu mwaka wa 2014 ndetse byatumye aza ku isonga mu bantu bashakishije cyane kuri Google muri Uganda icyo gihe
Luzinda yaherukaga kwifotoza yambaye ubusa mu mwaka wa 2014 ndetse byatumye aza ku isonga mu bantu bashakishije cyane kuri Google muri Uganda icyo gihe
Uyu mugore akunze gukoresha ubwambure bwe amenyekanisha umuziki we
Uyu mugore akunze gukoresha ubwambure bwe amenyekanisha umuziki we
Desire Luzinda yifotoje muri ubu buryo nyuma y'iminsi mike asohoye indirimbo yitwa 'Kale'
Desire Luzinda yifotoje muri ubu buryo nyuma y'iminsi mike asohoye indirimbo yitwa 'Kale'