{Umuhanzikazi wamenyekanye mu njyana ya Rnb na Pop, Umunyamerikakazi Ciara, ku munsi w’ejo mu kiganiro na The view, yatangaje ku mugaragaro ko we n’umukunzi we Future nawe uririmba mu njyana ya hip hop, bategereje umwana wabo wa mbere.}

Ciara yatangaje ko atwite ubwo yari mu kiganiro.
Ciara yatangaje ko atwite ubwo yari mu kiganiro.

Ubwo umunyamakuru wa The view Barbara yamubazaga ku bihuha bimaze iminsi bivugwa ko yaba atwite , Ciara ntiyatindije guhita afungura ikoti yari yambaye maze amwereka ko atari ibihuha, ahubwo ari ukuri kwambaye ubusa.

Abajijwe uko amerewe muri iyi minsi yagize ati: “ndishimye kuko umwaka ushize wabaye mwiza cyane mu buzima bwanjye kuva aho ntagiriye gukorana studio nshya nk’umukozi wayo .”

Ciara yatangaje ko atwite ubwo yari mu kiganiro.
Ciara yatangaje ko atwite ubwo yari mu kiganiro.

Abajijwe niba yari afite igitekerezo cyo kuzarushinga ndetse no kubyara muri uyu mwaka wa 2014 yagize ati: “rwose narabyifuje kandi ngiye kubigeraho muri uyu mwaka nta kabuza”.

Basoza ikiganiro yagiranaga na Barbara Ciara yamubwiye ko we n’umukunzi we Future bavugana byinshi kubyo bifuza gukora n’ubwo badafite iby’ingezi, gusa yemera ko ari igitangaza kandi akeneye igihe cyiza nk’uko izuba ritangira kurasa kugera iburyo rirenga.”

Mbere y’uko Ciara atangaza ko atwite mu kiganiro The View yari yashize ifoto ye kuri konti yo ku rubuga rwa Instagram ari gutembera mu gace kamwe ka New York yitwikiriye umutaka bigaragara ko atwite.

Ugutwara inda kwa Ciara kwavuzweho byinshi guhera mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, icyo gihe abantu benshi bakomeje kugenda batangaza ko asigaye akunda kwambara amakoti manini mu rwego rwo kutagaragaza ko afite inda.

Ciara n'umukunzi we, Future, bategereje umwana.
Ciara n'umukunzi we, Future, bategereje umwana.