{Zabyaye amahari hagati y’umuraperi Wiz Khalifa n’umunyamideri Amber Rose, ibyamamare bikomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.}
Amakuru yatangajwe avuga ko Amber Rose ariwe wasabye gutandukana na Wiz Khalifa nyuma y’amezi 14 yonyine babana nk’umugabo n’umugore.
Nk’uko Aceshowbiz yabitangaje, kuwa 23 Nzeri 2014, nibwo Amber Rose yatanze mu rukiko rw’ i Los Angeles inyandiko isaba gatanya, avuga ko mu gihe amaranye n'uwari umugabo we hari byinshi batabashije guhuza, anavuga ko guhera kuwa mbere ushize atakiri umugore wa Wiz Khalifa.
Amber Rose na Wiz Khalifa babanye kuwa 8 Nyakanga 2013 nyuma yo gubyarana umwana w’umuhungu bise Taylor Thomaz , wavutse muri Gashyantare 2013. Mu nyandiko isaba gatanya, Amber Rose yasabye ko ariwe wahabwa uburenganzira bwo gukomeza kurera umwana, ariko agahabwa indezo na Wiz Khalifa.

Nubwo icyihishe inyuma yo gutandukana kwabo gikomeje kugirwa ibanga, hari abatangiye guhwihwisa ko bapfuye gucana inyuma.
Amber Rose uherutse gusinya amasezerano yo kumurika imideli muri sosiyete ya Nick Cannon, uherutse gutana na Mariah Carey, byatangiye kuvugwa ko yaba ari we nyirabayazana w’iyi gatanya, kuko bivugwa ko yaba ari kwinjira mu rukundo na Amber Rose.
Wiz Khalifa siwe wa mbere ukundanye na Amber Rose kuko yigeze gukjundana n’umuraperi Kanye West kuri ubu washyingiranwe na Kim Kardashian.

Ibitekerezo 0