Nabigazi yari umwe mu baririmbyi bakomeye muri Rehoboth Ministries, yaguye mu Bitaro bya Aga Khan muri Kenya. Yari amaze igihe gito avurirwa muri ibi bitaro nk’uko abaririmbyi ba Rehoboth Ministries babivuga.
Umurambo w’uyu muririmbyi wagejejwe ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 30. Yakiriwe na benshi mu bagize umuryango we, abaririmbyi ba Rehoboth Ministries cyo kimwe n’abayobozi b’itorero yasengeragamo.
Ku maso ya bose bari bijimye abandi ubona batwawe n’intekerezo kubera igikuba urupfu rwabaciyemo. Umurambo ugisohorwa mu kibuga cy’indege hafi ya bose barize, by’umwihariko ab’igitsinagore baryamye hasi bararira abandi bagaragaza ko bacitse intege cyane.
Umurambo wa Nabigazi Aline wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Polisi ku Kacyiru, uzahavanwa kuwa Gatanu tariki ya 22 Mata 2016 usezererwaho bwa nyuma ubundi ushyingurwe i Rusororo.

Umuyobozi wa Rehoboth Ministries, Patrick Munini yavuze ko urupfu rwa Nabigazi Aline rwaciye umugongo abagize iyi korali ndetse ni igihombo gikomeye ku baririmbyi n’umuryango wose.
Yagiye kwivuriza i Nairobi kuwa Kane w’ciyumweru gishize, yavuye mu Rwanda arembye cyane ageze muri Kenya ajya muri koma kugeza ashizemo umwuka. Apfuye nyuma y’imyaka igera ku munani arushinze gusa ntiyabashije kubona urubyaro.











Ibitekerezo 0