Iki giterane giteganyijwe gutangira tariki 1 Nzeri, kigasozwa ku wa 2 Nzeri 2018.
Gifite intego iri mu gitabo cya Yoweri 2:25 havuka ko “Nzabashumbusha imyaka inzige zariye n’iyariwe n’uburima n’ubuzikira na kagungu, za ngabo zanjye zikomeye nabateje.”
Ku munsi wa mbere wa ‘‘2 Days of Breakthrough’’, igiterane kizabera kuri FourSquare Gospel Church of Rwanda Kimironko, gisorezwe muri Grand Legacy Hotel i Remera ku Cyumweru.
Iki igiterane cyatumiwemo abaririmbyi barimo Ben na Chance, Barnabas wo muri Zion Temple, Zoe Band igizwe n'abaririmbyi nka Bigirimana Elysée wo muri Gisubizo Ministries na Ngoma Joshua wa Alarm Ministries.
Umwigisha w’ijambo ry’Imana ni Bishop Dr. Halloway Stanfill, wamamaye mu gukora ibitangaza akoresheje “deliverance.”
Umuyobozi wa Zoe Family Ministries, Buriza Espérance, yabwiye IGIHE ko bashima Imana kuko yaguye iyogezabutumwa bategura.
Yagize ati “Zoe Family Ministries yigisha abantu ijambo ry’Imana, gukora no kuva mu bushomeri no kumenya kubaho neza muri sosiyete. Dukora ibiterane by'ivugabutumwa tugatumiramo inararibonye mu gutanga impuguro z’ijambo ry’Imana. Ni na yo mpamvu muri ‘Breakthrough’ twatumiye Bishop Dr. Halloway Stanfill uvuga ubutumwa buhuye n’intego yacu.”
Bishop Dr. Halloway Stanfill yavukiye muri New York. Yakiriye agakiza afite imyaka icyenda, abatizwa mu Mwuka Wera yujuje 14. Yashinze House of Help City of Hope, umuryango yafashirijemo abasaga ibihumbi bitandatu kubona aho kuba no kwigarurira icyizere cy’ubuzima.

Yavuze ubutumwa bwiza mu nsengero nyinshi zo muri Leta ya Florida, Louisiana, New York n’ibihugu nka Israel, u Bwongereza, u Burusiya, u Bubiligi, Kenya, Uganda n’ibindi.
Zoe Family Ministries yamutumiye ni umuryango washinzwe mu 2004. Waherukaga gutegura igiterane gikomeye cya ‘‘3 Days of Glory’’ cyari cyatumiwemo umuvugavutumwa Rev Dr Lucy Natasha wo muri Kenya. Cyabereye i Kigali muri Kamena 2018.






Ibitekerezo 0