Ku itariki ya 7 Nzeri 2014, umuhanzi w’indirimbo z’Imana ukomoka mu Burundi, Dudu azakorera igitaramo mu Rwanda.
Iki gitaramo Dudu yise “Stand for Jesus Outreach concert” biteganyijwe ko kizaba kirimo itsinda rya muzika akorana naryo i Burundi rizwi nka G.S Crew ndetse n’abahanzi bo mu Rwanda nka Aime Uwimana, Patient Bizimana, na Korale Alarme Ministries.

Dudu usanzwe anatunganya indirimbo (Producer w’indirimbo z’amajwi azaba abaye umurundi wa kabiri ukoreye igitaramo mu Rwanda atatumiwe ahubwo yakiteguriye ku giti cye nyuma ya Apostle Apollinaire wagikoze mu 2013 aho yari yazanye n’itsinda rya Shemeza.
Dudu ni muntu ki?
Dudu yavutse tariki ya 27 Nzeri 1981 mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi, amazina ye yuzuye akaba ari Dudu NIYUKURI akaba yarakuze akunda umuziki kuva mu bwana bwe. Yatangiye kuririmba ku myaka 10 aririmba mu rusengero aho Papa we yari pasiteri, ari naho yatangiye kwigira gucuranga Gitari. Mu mwaka wa 1995 yagiye muri music youth center agiye kwiga umuziki. Mu mwaka wa 1998, Dudu nibwo yakiriye Yesu arakizwa aha ubuzima bwe Imana. Mu mwaka wa 2001, yagizwe umwe mu bayobozi mu rusengero aho yashinzwe kuyobora igice cya muzika harimo ibyo kuramya no guhimbaza , ibi bikaba byaratumye azenguruka u Burundi yigisha ibyo kuramya hifashishijwe cyane kuririmba.
Dudu yagize amahirwe yo kujya Johannesburg, muri Afurika yepfo (S.A) aho yamaze imyaka 2 yiga mu ishuri ryitwa Academy of Sound engineering College, aho yavanye impamyabushobozi bimufasha kugaruka Burundi akora ibihangano by’abahanzi batandukanye abatunganyiriza indirimbo dore ko aribyo yari yaragiye kwiga. Mu bahanzi bakoranye harimo Fabrice Nzeyimana, David Nduwimana, Peace-Nadine Ningabire, Fortrant Bigirimana, GMP team, Redemption Voice n’abandi.
Mu mwaka wa 2011, yasohoye album yise Jubilee, ikaba ariyo album y’amajwi aheruka gusohora. Mu mwaka wa 2013 ariko yasohoye indi album y’amashusho y’igitaramo yakoreye i Burundi.
Igitaramo cya Dudu I Kigali kizabera kuri CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba ku itariki ya 7 Nzeri 2014.


Ibitekerezo 0