{Hamaze gutangazwa urutonde rw’abahanzi b’indirimbo z’Imana bahatanira ibihembo bizwi nka Groove Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 9, aho hari umunyarwanda umwe rukumbi.}

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi uherutse no gutwara Salax Award mu cyiciro cya Gospel, niwe Munyarwanda wenyine wagaragaye kuri uru rutonde, aho yaje mu cyiciro cy’amahanzi batandatu batoranyijwe muri buri gihugu cyo muri Afurika yo hagati n'iy’ i Burasirazuba hakazahembwa uwatsinze.

Gaby Irene Kamazi niwe Munyarwanda rukumbi ugaragara kuri uru rutonde.
Gaby Irene Kamazi niwe Munyarwanda rukumbi ugaragara kuri uru rutonde.

Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa interinete rwa Groove Awards, ibi bihembo bya bigamije kuzamura umuziki waririmbiwe Imana muri Afurika, bikaba bitegurwa na Kompanyi ya MO Sound yo muri Kenya. Uru rutonde rwashyizwe hanze rw’abahatanamuri ibi bihembo rukaba rurimo ibyiciro 25 aho buri kimwe kirimo abantu 6 nk’uko bisanzwe bigenda.

Ubuyobozi bwa MO Sound bukaba bwatangajeko ibi byakozwe kuko mu Rwanda hatandiye Groove Awards Rwanda iri ku rwego rw’igihugu cy’u Rwanda.

Gaby muri icyo cyiciro arimo guhangana n’ibindi byamamare muri Afurika yo hagati n’iy’i Burasirazuba bahatanira uwo mwanya nka Rose Muhando wo muri Tanzaniya, Exodus w’i Bugande, Christine Shusho wo muri Tanzaniya, David Kasika wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Solomoni Mkubwa wa Tanzania.