Amateka agaragaza ko iyi korali ibarizwa muri Paruwasi ya Gasave ariyo ya mbere yashinzwe muri ADEPR i Kigali. Yibarutse Korali Hoziana y’i Nyarugenge iri mu zikomeye mu Rwanda.
Yatangiye ivugabutumwa mu 1968 nyuma y’umwaka ADEPR igeze i Kigali aho yashinze imizi nyuma yo kwamamara muri Cyangugu na Gisenyi.
Korali Gasave yakoze ivugabutumwa ry’amavuna irihereye i Nyarugenge, byatumye hubakwa urusengero. Mu 1978 bamwe mu bari abaririmbyi bayo batangije korali ari na yo yavutsemo Hoziana.
Umuyobozi wa Korali Gasave, Kamana Justin, yavuze ko bashima Imana yabafashije gushikama mu murimo wayo.
Yagize ati “Imyaka 50 ni myinshi. Muri yo twakozemo ivugabutumwa rihindurira abantu kuri Kirisitu Yesu. Mu by’ukuri ntibyari byoroshye twanyuze mu mbusane z’ibihe, rimwe bikatworohera ubundi bikatugora ariko muri byose Imana yaradushoboje.”
Korali Gasave irategura kwizihiza Yubile y’imyaka 50 ibayeho mu ruhurirane rw’ibikorwa biteganyijwe kuva kuwa 26 Ugushyingo kugera ku wa 2 Ukuboza 2018.
Kamana yavuze ko “Tuzakora ibikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi mu bitaro bya CHUK na Kibagabaga, gufasha abatishoboye n’imiryango y’abahoze ari abaririmbyi ba Korali Gasave bitabye Imana, gusura no kuremera imiryango yasigaye y’abaririmbyi ba Korali Gasave bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gusura abagize intege nke no kubakumbuza kugaruka mu nzu y’Imana.”
Hanateguwe igiterane cy’ivugabutumwa kizabera kuri ADEPR Gasave mu Gakinjiro ka Gisozi, giteganyijwe kuva ku wa 29-30 Ugushyingo 2018, kuva saa 18:00. Kizasozwa ku wa 1-2 Ukuboza 2018, mu gitaramo cyagutse kizajya gitangira saa munani z’amanywa.
Cyatumiwemo Korali Siloam ya Kumukenke, Rangurura ya Gihogwe, Abakundwa na Yesu, Ari ku ngoma n’izindi zibarizwa muri Paruwasi ya Gasave.
Abazabwiriza ubutumwa barimo Ev. Hakizimana Justin, Pasiteri Uwambaje Emmanuel na Pasiteri Zigirincuti Michel n’abandi.
Korali Gasave yatangijwe n’abantu batandatu biganjemo abo mu muryango wa nyakwigendera Pasiteri Kayihura Jacques, wazanye ADEPR muri Kigali.
Yagiye yaguka, inunguka abaririmbyi benshi, ubu ibarizwamo abagera ku 116. Mu myaka 50 imaze ibonye izuba yakoze ivugabutumwa ryabyaye Paruwasi hafi ya zose muri Kigali, yanageze mu Ntara y’Uburasirazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Korali Gasave imaze gukora album enye z’indirimbo z’amajwi harimo izamenyekanye cyane nka “Mana Fasha Isi yacu”, “Ishimwe”, “Ni we Yesu” n’izindi zahembuye imitima y’Abanyarwanda.









Ibitekerezo 0