Iki giterane cy’iminsi itatu cyateguwe nyuma y’iminsi mike iri torero rikomorewe rigafungurirwa urusengero rw’i Nyamirambo rwari rwashyizweho ingufuri mu gihe cyashize.
Bishop Harerimana Jean Bosco yatangarije IGIHE ko iki giterane cyahawe intego yo kubohora abarushye mu buryo bw’umubiri n’ubw’umwuka no gukangurira abantu kugana inzira y’agakiza.
Uyu mukozi w’Imana uri gukoreshwa ibitangaza byo gukiza uburwayi bwananiranye no gushyira iherezo ku bibazo by’ingutu, yishimira ko hari ababona ugukomera kwayo binyuze mu bitangaza bitarondoreka.
Yagize ati “Burya iyo uri umushumba w’itorero ukabona Imana irakorera abakirisitu ibitangaza bitandukanye ndetse hakanaboneka abantu bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza birakunezeza kandi bikakwereka ko uhagaze neza mu muhamagaro.”
Uyu mushumba yagaragaje igishobora gutuma umuntu asenga cyane agategereza isezerano ariko ntirisohore.
Yagize ati “Yesu yaravuze ngo nitumwizera tuzakoreshwa nk'ibyo yakoraga ndetse tunabirenze. Impamvu abantu badasubizwa byashoboka ko babigiramo uruhare bakabura kwizera no gukiranukira Imana ugasanga bitumye bahora basenga ariko badasubizwa.”
Iki giterane giteganyijwe kubera i Nyamirambo mu Miduha kuva ku wa 29 Kamena kugeza ku wa 1 Nyakanga 2018. Cyatumiwemo korali zirimo Holy Nation yo mu Itorero rya Zeraphath Holy Church. Biteganyijwe ko kizajya gitangira saa Cyenda z'umugoroba kugera saa kumi n'ebyiri.

Itorero rya Zeraphath Holy Church rifite icyicaro gikuru mu Karere ka Rubavu, rimaze kumenyekana kubera ibitangaza biriberamo mu masengesho ahakorerwa.


Ibitekerezo 0