Uyu mugabo w’imyaka 41 yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Gabby Logan muri ‘Life at the Midpoint Podcast’, aho yasobanuye ubuzima bugoye yabagamo hanze y’ikibuga ubwo yakiniraga Manchester United.
Rooney yavuze ko muri icyo gihe yari yarabaswe no kunywa inzoga, ku buryo yashoboraga kumara iminsi ibiri yifungiranye mu nzu nta kindi akora.
Ati “Iyo nabaga ndi kunywa inzoga, nifungiranaga mu nzu iminsi ibiri, nkanywa gusa. Icyo gihe ni bwo nari mu bihe byiza by’umwuga wanjye wo gukina umupira w’amaguru.”
Ibi byabaye mu gihe umuhungu we w’imfura, Kai Rooney, ubu ufite imyaka 17, yari akiri uruhinja.
Uyu rutahizamu yavuze ko yahitagamo kwihisha kuko atashakaga ko umuhungu we amubona muri ubwo buzima.
Ati “Nageze aho ntekereza kwiyahura. Sinashakaga kuba ndi kumwe n’umuntu uwo ari we wese. Sinashakaga kubona abantu mu mihanda cyangwa kujya mu maduka.”
“Buri gihe numvaga nisanzuye iyo nabaga ndi mu kibuga cy’umupira w’amaguru, ariko ibindi byose byarangoraga cyane.”
Rooney yavuze ko nubwo yari azi ko afite ibibazo, kwemera ko akeneye ubufasha byamugoraga kuko yumvaga ko kugaragaza intege nke byamuteshaga agaciro nk’umugabo.
Nyuma yo kuganira n’umugore we, Coleen Rooney, ndetse na nyina, yaje kwiyambaza inzobere mu buzima bwo mu mutwe kugira ngo imufashe gusobanukirwa ibibazo yari afite.
Ati “Naganiraga n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe kugira ngo menye ikibazo nari mfite. Iyo nsubije amaso inyuma, nari ku gasongero k’umwuga wanjye, nari maze kubona umwana no gushaka umugore.”
“Byagombaga kuba ibihe by’ibyishimo kurusha ibindi mu buzima bwanjye, ariko si ko byari bimeze.”
Rooney yashimiye umugore we wamubaye hafi muri ibyo bihe, nubwo yari afite impamvu zo kumusiga.
Ati “Coleen yaramfashije cyane. Yashoboraga kugenda kuko ibintu byari bibi cyane, ariko yagumanye nanjye amfasha kubivamo.”
Wayne Rooney yageze muri Manchester United mu 2004 avuye muri Everton, ayivamo mu 2017 amaze kuyitsindira ibitego 253 mu mikino 559, aho yabaye umukinnyi wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka yayo.
Mu myaka 13 yamaze muri iyi kipe, yayifashije kwegukana ibikombe bitanu bya Shampiyona y’u Bwongereza, UEFA Champions League, Europa League, FA Cup n’ibikombe bitatu bya League Cup.
Mu Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Rooney yakinnye imikino 120, atsinda ibitego 53.






Ibitekerezo 0