Ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni bwo Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri azahuramo na Mali mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ni umwiherero wahurije hamwe abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu nkuru n’iy’abatarengeje imyaka 23, biganjemo abakina muri Shampiyona y’u Rwanda, hamwe na bake bakina hanze yarwo.

Nk’uko byari biteganyijwe ku ngengabihe y’umwiherero, abakinnyi bose bagombaga kuba bageze aho bakorera imyitozo bitarenze saa yine za mu gitondo.

Icyakora, Uwiyaremye Fidali yahageze saa sita, asanga inama ya mbere y’abakinnyi n’abatoza yarangiye.

Ubwo imyitozo yari igiye gutangira, abandi bakinnyi bakoze uruziga kugira ngo bahabwe amabwiriza y’ibyo bagombaga gukora, ariko Uwiyaremye yongera gukererwa iminota ibiri.

Ibi ntibyashimishije Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine, wahise amusaba kuva mu mwiherero agasubira iwe.

Si ubwa mbere uyu rutahizamu agaragaweho imyitwarire yo gukererwa mu bikorwa by’Ikipe y’Igihugu.

Mu mwiherero uheruka, ubwo Amavubi yiteguraga imikino yahuyemo na Liberia na Cap-Vert, Uwiyaremye na bwo yagiye akererwa, ariko bagenzi be bamusabira imbabazi, bituma akomeza gukorana n’abandi.

Gusezererwa kwe kuje mu gihe Amavubi ari kwitegura imikino ibiri ikomeye azahuramo na Mali, ishobora kugira uruhare rukomeye mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Kugeza ubu, u Rwanda na Mali ni byo biyoboye Itsinda K, buri kipe ifite amanota atandatu kuri atandatu ashoboka.

Amavubi yatangiye iyi mikino atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1.

Ku ruhande rwa Mali, yatsinze Cap-Vert ibitego 3-1, inakurikirizaho gutsinda Liberia igitego 1-0.

Umukino w’umunsi wa gatatu w’Itsinda K uzahuza u Rwanda na Mali uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026, ukazabera i Bamako.

Nyuma y’iminsi ine, ku wa 17 Ugushyingo 2026, aya makipe azongera guhura mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro i Kigali.

Uwiyaremye Fidali wagize gukererwa akamenyero yasezerewe mu mwiherero w'Amavubi yitegura Mali
Stephen Constantine yasezereye Uwiyaremye Fidali mu mwiherero kubera imyitwarire mibi
Amavubi yatangiye kwitegura imikino ibiri ya Mali