Aya makipe ya Addax SC, Motar FC, Muhazi United na Unity SC, yari yandikiye uru Rwego n’Inteko Rusange asaba kurengwanurwa no kuba itangira Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ryaba risubitswe kugeza igihe ikibazo cyayo gikemukiye.

Hari nyuma yo kubwirwa na Komite Nyobozi ya FERWAFA ko ibyemezo byafashwe na Komisiyo ya ‘Club Licensing’ n’indi y’Ubujurire ko ibyemezo byazo ari ntakuka.

Ku wa 6 Ukwakira 2026 ni bwo Urwego Nkemuramaka Rwigenga rwa FERWAFA rugizwe n’abantu bane bakuriwe na Me Kanamugire Eric, rwumvise ikirego cy’aya makipe ane, aho buri yose yari yagenewe umwanya wayo.

Uru Rwego rwari rwabanje gutangaza ko umwanzuro uzaboneka ku wa 7 Ukwakira, rubyimurira ku wa 9 Ukwakira 2026 ari bwo wafashwe, ariko Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwandika ibaruwa iwutangaza ku wa 10 Ukwakira mu gihe abo bireba bemeza ko yabagezeho kuri uyu wa 11 Ukwakira 2026.

Mu mwanzuro IGIHE yabonye, Urwego Nkemuramaka rwa FERWAFA rwagaragaje ko aya makipe yakoze amakosa yo guhita yitabaza Komite Nyobozi ya FERWAFA ubwo yari avuye mu bujurire kandi icyo gihe rwarashoboraga kuyakira.

Rwagize ruti “Mu gusuzuma neza ibikubiye mu ngingo zagaragajwe, Independent Arbitration Tribunal irasanga ifite ububasha bwo kwakira no gusuzuma ibyemezo bya Komisiyo y’Ubujurire ishinzwe gutanga uburenganzira bwo gukina amarushanwa ya FERWAFA.”

Rwongeyeho ruti “Independent Arbitration Tribunal irasanga [ikipe] imaze kumenyeshwa icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire ishinzwe gutanga uburenganzira bwo gukina amarushanwa ya FERWAFA, ntiyigeze ijuririra icyo cyemezo muri Independent Arbitration Tribunal ngo isabe ko icyo cyemezo cyasuzumwa, ahubwo [ikipe] yandikiye EXCOM ya FERWAFA iyisaba kurenganurwa.”

“[Ikipe] imaze kubona igisubizo cya EXCOM ya FERWAFA kiyimenyesha ko ibyemezo byafashwe n’inzego za mbere bidahindutse kandi ari ntakuka ni bwo yandikiye Independent Arbitration isaba ko yarenganurwa.”

“Independent Arbitration Tribunal irasanga idafite ububasha bwo kongera gusuzuma no guhindura ibyemezo byafashwe na EXCOM [Komite Nyobozi] ya FERWAFA.”

Umwanzuro w’uru Rwego Nkemuramaka Rwigenga rwa FERWAFA, rugizwe na Me Kanamugire Eric, Niwemfura Pélagie, Nkubito Athanasa na Mpamo Thierry, uvuga ko rwemeje “ko ikibazo cyatanzwe na [ikipe] kitakiriwe ngo gisuzumwe.”

Ku rundi ruhande, babiri mu bayobozi b’aya makipe ane baganiriye na IGIHE bashimangiye ko bakomeje kurenganywa ndetse biteguye kugeza ikibazo cyabo mu Rukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (CAS).

Umwe yagize ati “Ubundi ahantu ubonera ko ari ibintu birenze uko ubitekereza, ibaze ko umwanzuro w’uru Rukiko rwa FERWAFA bawuduhaye uyu munsi kandi gusaba impushya zo gukina Icyiciro cya Gatatu byararangiye ejo hashize. Uko byagenda kose tuzajya muri CAS nubwo hari abumva ko tutabikora.”

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri izatangira ku wa 23 Ukwakira 2026, izakinwa n’amakipe 16 yagaragajwe nk’ayujuje ibisabwa. Ayo ni Intare FC, Nyanza FC, Ejoheza FC, Rutsiro FC, AS Muhanga, Sina Gérard FC, Espérance Sportive de Kigali, Nkombo FC, Espoir FC, UR FC, Vision Jeunesse Nouvelle FC, Skills and Mind FC, Tony FC, La Jeunesse FC, City Boys FC na Kamonyi FC.

Indi nkuru wasoma: Kwitana bamwana hagati ya FERWAFA n’amakipe ane yimwe ibyangombwa byo gukina Icyiciro cya Kabiri