Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025, ni bwo APR FC yatangaje ko yongereye abakinnyi bashya mu bo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.

Abo bakinnyi ni William Togui Mel wakiniraga Ankara Keçiörengücü yo muri Turikiya, akaba yemereranyije n’iyi kipe ko azayikinira mu gihe cy’imyaka ibiri, na Nduwayo Alexi wakiniraga Gasogi United FC, uzayikinira imyaka itatu.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatekereje kuri Nduwayo, kuko mu bakinnyi bakina hagati mu bwugarizi ari bo Aliou Souané, Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu, bari bakeneye undi wo kubafasha.

Nyuma yo gutangaza aba bakinnyi, bagomba guhita basanga abandi bagafatanya imyitozo yitegura umwaka w’imikino utaha, izanahagarariramo u Rwanda muri CAF Champions League.

William Togui Mel azongera imbaraga mu busatirizi bwa APR FC
William Togui Mel azongera imbaraga mu busatirizi bwa APR FC
William Togui Mel ni rutahizamu mushya wa APR FC
William Togui Mel ni rutahizamu mushya wa APR FC
Nduwayo Alex azakina mu bwugarizi bwa APR FC mu mwaka utaha
Nduwayo Alex azakina mu bwugarizi bwa APR FC mu mwaka utaha
Nduwayo Alex yahawe nimero kane
Nduwayo Alex yahawe nimero kane
Nduwayo Alex yasinye amasezerano y'imyaka itatu
Nduwayo Alex yasinye amasezerano y'imyaka itatu