Ni ubwa mbere mu mateka y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igiye kwakira umukino utangira Saa Tatu z’ijoro, aho kuba ku masaha ya nyuma ya Saa Sita cyangwa aya nimugoroba nk’uko byari bimenyerewe.
Uyu mukino uzaba ari uwo kwishyura nyuma y’uko amakipe yombi azabanza guhurira i Bamako muri Mali ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, na bwo guhera Saa Tatu z’ijoro ku isaha y’i Kigali.
Ubusanzwe, igihugu kizakira umukino gitanga amasaha cyifuza ko uzaberaho, ariko Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF) ni yo yemeza amasaha bitewe n'uburyo yifuza ko uzabamo bijyanye no kuwerekana kuri televiziyo.
Amavubi na Mali ni yo makipe ayoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri buri ruhande, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ibanza.
U Rwanda rwatsinze Liberia ibitego 3-1, runatsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1, bituma iyi mikino ibiri ruzahuramo na Mali izaba ari ingenzi mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Kenya, Tanzania na Uganda.
Amakipe abiri ya mbere muri iri tsinda ni yo azabona itike yo gukina iri rushanwa, bityo gutsinda Mali bikaba byakomeza kongerera Amavubi amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika aherukamo mu 2004.
Ibiciro byo kwinjira ku mukino uzabera muri Stade Amahoro
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kuzitabira umukino uzabera muri Stade Amahoro, aho itike ya make igura 2000 Frw mu myanya isanzwe yo hasi [Lower Bowl] n’iyo hejuru [Upper Bowl].
Mu yindi myanya, itike ya VIP iri kugura ibihumbi 20 Frw, VVIP ni ibihumbi 50 Frw, Executive Seat ni ibihumbi 150 Frw, mu gihe Sky Box igura miliyoni 2 Frw.
Abifuza kugura amatike bashobora gukanda *939*3*2# cyangwa bakayagura ku rubuga rwa www.sportspass.rw.
Kuri ubu abakinnyi b’Amavubi bemerewe agahimbazamusyi gakubye kabiri ako bari basanzwe bahabwa, mu rwego rwo kubongerera imbaraga mbere yo guhura na Mali.
Buri mukinnyi azahabwa miliyoni 3 Frw ku mukino batsinze, naho kunganya bahabwe miliyoni 1,5 Frw.
U Rwanda rurasabwa amanota ane mu mikino ine rusigaje mu Itsinda K, irimo ibiri ya Mali, uwa Cap-Vert i Kigali n’uwa Liberia i Monrovia, kugira ngo rubone itike y’Igikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.







Ibitekerezo 0