Umwuka utari mwiza uri kwiyongera hagati ya FIFA na UEFA, kubera kutumvikana ku buyobozi bwa Gianni Infantino mu gihe manda ye ya kabiri iri kugana ku musozo.
Uyu mwuka uri guterwa no kuba bikekwa ko hari imyanzuro imwe n’imwe Infantino afata atagishije inama abo bafatanyije kuyobora, ndetse akenshi bikaba ari ibiri mu nyugu ze bwite.
Ubu ikigezweho ni ibisobanuro byasabwe FIFA kugira ngo hamenyekane uko uyu muyobozi yitwaye, dore ko UEFA yagaragaje ko iteganya kumujyana imbere y’amategeko imurega gukoresha nabi uyu mwanya.
Ikinyamakuru Sky Sports cyatangaje ko Umunyamabanga Mukuru wa UEFA, Theodore Theodoridis, yandikiye mugenzi we wa FIFA, Mattias Grafstrom, amusaba gusubiza ibibazo 42 birebana na Gianni Infantino.
Ibaruwa irimo ko “ibi bibazo bikeneye ibisubizo aka kanya. Ntibikwiriye gutegereza inama itaha ya Komite Nyobozi ya FIFA, cyangwa impinduka mu miyoborere.”
Theodore Theodoridis yasabye ko ibisobanuro bigomba gutangwa bitarenze tariki ya 2 Ugushyingo 2026.
UEFA irashaka ko Infantino yegura hagashakwa undi umusimbura binyuze mu matora aya FIFA ateganyijwe muri Werurwe 2027, kuko yagerageje gushyiraho umushinga wa FIFA Forward Enterprise ugamije kugurisha 20% y’imigabane y’amarushanwa ategurwa na FIFA arimo Igikombe cy’Isi.
Imushinja kandi gukorera mu nyungu ze bwite aho kuba iz’umupira w’amaguru, kuko yatanze igihembo cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mupira w’amaguru [FIFA Peace Prize], akagiha Perezida Donald Trump.




Ibitekerezo 0