Ku wa 1 Ukwakira 2026, ni bwo UEFA yatangaje ko yakiriye izi nyandiko nyuma y’igihe kinini hakorwa iperereza kuri ibi birego byiswe “Negreira case”.
Real Madrid na yo yahise itangaza ko yatanze izi nyandiko mu buryo bwo gufasha iri shyirahamwe gukurikirana iyi kipe y’umukeba, hagatangwa ubutabera kuri ruhago ya Espagne.
Yagize iti “UEFA yemeje ko yakiriye inyandiko z’ibirego kandi zatanzwe na Real Madrid CF, ndetse iperereza rirakomeza harebwa imyishyurire yabayeho mu myaka 20 ishize hagati ya FC Barcelone n’uwahoze ari Visi Perezida Komisiyo ishinzwe Imisifurire muri Espange.”
“Ibirego twatanze bikubiyemo inyandiko n’ibimenyetso bikomeye byangije ubusugire bw’irushanwa n’icyizere ku basifuzi. Real Madrid CF yizeye ko kuva UEFA yabonye izo nyandiko, igomba kwihutisha iperereza kandi umwanzuro ugafatwa kare, ababigizemo uruhare bagahanwa.”
Raporo ziheruka zivuga ko iyi kipe y’i Catalonia yishyuye asaga miliyoni 6,3 y’Amapawundi hagati ya 2001 na 2018 ku kigo cya José María Enríquez Negreira, cyitwa Dasnil 95.
Babiri mu bahoze ari ba perezida b’iyi kipe, Josep Maria Bartomeu na Sandro Rosell, ni bo bashinjwa kuba barahaye ruswa Enríquez Negreira, uvuga ko yabaga yishyuriwe inama atanga kuri aba bayobozi zigendanye n’imisifurire.
Ubuyobozi bwa FC Barcelone na bwo buvuga ko ibyaha bukurikiranyweho butigeze bubikora ahubwo icyabaye ari ukwishyura ibikorwa bya tekiniki by’amahugurwa ku birebana n’uko imisifurire igenda mu kibuga.
Iri perereza ryatangiye mu 2023, nyuma y’uko abashinzwe imisoro muri Espagne bagaragaje ibitagenda neza mu kwishyura imisoro, kwakozwe hagati ya 2016 na 2018 na sosiyete ya Dasnil 95.
Ibi biramutse bihamye FC Barcelona hatangwa ibihano birimo gufungwa imyaka igera kuri ine ku bakurikiranywe, kwamburwa impamyabushobozi z’umupira w’amaguru kuri bamwe, guhanwa kw’ikipe ndetse no gucibwa ihazabu.








Ibitekerezo 0