Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ugushyingo 2026, ni bwo ku bibuga bitandukanye i Burayi hakiniwe imikino y’Umunsi wa Kane wa League Phase ya UEFA Champions League.

Umwe mu mikino yari itegerejwe na benshi ni uwabereye Old Trafford wahuje Manchester United yo mu Bwongereza yakiriye AS Roma yo mu Butaliyani.

Ku munota wa 11 w’uyu mukino, Matias Soule yatsinze igitego cya mbere cya AS Roma, ku wa 17 Donyell Malen ashyiramo icya kabiri cyatumye iyi kipe ijya mu karuhuko k’igice cya mbere iyoboye.

Mu gice cya kabiri Manchester United itozwa na Michael Carrick yabonye penaliti yatewe na Bruno Fernandes abanza kuyihusha, ariko ahabwa amahirwe yo kuyisubiramo kuko umunyezamu yasohotse mbere, abona kuyinjiza.

Igitego cya kabiri cyo kwishyura cyabonetse ku munota wa 83, ubwo rutahizamu wayo, Matheus Cunha, yashyiraga umupira mu izamu. Nyuma y’iminota itatu gusa, uyu mukinnyi yashyizemo igitego cya gatatu cy’intsinzi.

Uyu Matheus Cunha yeretswe ikarita y’umuhondo nyuma yo gukuramo umupira yishimira igitego, mu minota ya nyuma akina nabi yerekwa indi ivamo umutuku ahita asohorwa mu kibuga.

Man United yongeye kubona intsinzi nyuma y’imikino icyenda itayibona mu marushanwa atandukanye.

Undi mukino wari uwa FC Barcelone yakinaga na Aston Villa, wasize ikipe yo muri Espagne ibonye intsinzi y’ibitego 3-0. Ni ibitego byashyizwemo na Raphinha watsinze bibiri na Lamine Yamal.

João Neves, Désiré Doué, Senny Mayulu, David Boly na Fabián Ruiz watsinze ibitego bibiri, bafashije Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa kunyagira Villarreal yo muri Espagne ibitego 6-0.

FC Bayern Munich yo mu Budage yatsinze Atletico Madrid yo muri Espagne iyisanze iwayo ibitego 2-0. Ibi byashyizwemo na Lennart Karl na Konrad Laimer.

Kugeza ubu urutonde rwa League Phase ruyobowe na PSG y’amanota 12, igakurikirwa na FC Barcelone, Aston Villa, Liverpool, Real Madrid, Sporting na Real Betis zose zifite amanota icyenda.  

Indi mikino yakinwe:

Galatasaray 2-0 Stuttgart

Shakhtar Donetsk 0-1 Sporting

FK Bodø/Glimt 0-0 LOSC Lille

LASK 0-0 Slovan Bratislava

Feyenoord 0-3 Inter Milan