Yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Goal, cyasohotse kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2026, aho yavuze ku buzima bwe mu Rwanda, gahunda zo guteza imbere umupira w’amaguru n’inzozi afite zo kuzatoza mu Bwongereza.

Constantine w’imyaka 64, watoje mu bihugu bitandukanye birimo u Buhinde, Népal, Malawi, Sudani na Pakistan, yavuze ko yishimira ubuzima bwo mu Rwanda, by’umwihariko isuku n’imyitwarire y’Abanyarwanda.

Ati “U Rwanda ni cyo gihugu gifite isuku kurusha ibindi byose nagezemo. Bafite igikorwa bita Umuganda kiba ku wa Gatandatu wa nyuma wa buri kwezi, aho abaturage bose bagira uruhare mu gusukura aho batuye.”

Yakomeje avuga ko hari ubwo yakoze urugendo rw’amasaha atatu avuye i Kigali yerekeza muri imwe muri Pariki z’Igihugu, ariko ntahagire imyanda abona haba ku mihanda cyangwa mu midugudu banyuzemo.

Ati “Umujyi wa Kigali ni mwiza cyane. Ni umujyi w’imisozi igihumbi. Ntushobora kugenda n’amaguru urugendo rurerure kuko uba ugiye guhura n’umusozi.  Abantu baho ni imfura, bagira urugwiro kandi ni ahantu heza ho kuba.”

Uyu mutoza yavuze ko nubwo imishahara ya bamwe mu bakozi bo mu Rwanda itari hejuru, ibiciro by’ibintu by’ibanze bidahenze cyane ugereranyije n’ibyo mu Bwongereza.

Yatanze urugero rw’inzu akodesha ku Amadolari 1500 [miliyoni 2,2 Frw] buri kwezi, avuga ko umuntu ashobora kubona n’icumbi ry’Amadolari 200 [hafi ibihumbi 300 Frw]. Yongeyeho ko amafunguro adahenze cyane, aho abantu batatu bashobora kurira muri restaurant ku Madolari 40 [ibihumbi 60 Frw] cyangwa $45 [ibihumbi 67 Frw].

Constantine yanagaragaje ko yatangiye kwiga Ikinyarwanda, aho afite amasomo inshuro ebyiri buri cyumweru, kuko yumva ari ngombwa kumenya ururimi n’umuco by’igihugu akoreramo.

Yavuze ko yamaze kumenya amagambo nka ‘Mwaramutse’ na ‘Mwiriwe’, nubwo yemera ko Ikinyarwanda kitoroshye kucyiga.

Constantine afite icyizere cyo kugeza Amavubi muri CAN 2027

Ku bijyanye n’umupira w’amaguru, Constantine yavuze ko intego ye ya mbere ari ugufasha Amavubi kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma y’imyaka irenga 20 atitabira iri rushanwa.

Yagaragaje ko nubwo u Rwanda rutagize byinshi rugeraho mu mupira w’amaguru mu myaka ishize, hari impinduka zatangiye kugaragara.

Ati “Ubwo nari hano mu 2014, u Rwanda rwari ku mwanya wa 64 ku rutonde rw’Isi. Ubwo nagarukaga twari ku wa 132, ariko ubu turi ku wa 119.”

Yavuze ko Amavubi akeneye andi manota ane kugira ngo yizere itike y’Igikombe cya Afurika, ariko yibutsa ko hakiri imikino ine ikomeye.

Ati “Dukeneye andi manota ane kugira ngo tujye mu Gikombe cya Afurika. Byaba ari ubwa mbere nyuma y’imyaka 22 cyangwa 23. Turabyifuza ariko dufite imikino ine ikomeye cyane. Nta cyo turageraho.”

Uyu mutoza yanagarutse ku buryo nyuma yo gutsinda Cap-Vert, bamwe mu banyamakuru b’Abanyarwanda bamubwiye ko Amavubi agiye kubona itike ya CAN, ariko abasubiza mu Kinyarwanda ati “Doza!”, ashaka kubabwira ngo batuze.

Yavuze ko iyo mvugo yahise iba umutwe w’inkuru mu bitangazamakuru byo mu Rwanda.

Stephen Constantine yizeye ko Amavubi azajya mu Gikombe cya Afurika cya 2027

Impinduka mu mupira w’amaguru w’u Rwanda

Constantine yavuze ko gushyira imbaraga mu bato ari imwe mu nkingi z’iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Yagaragaje ko yazanye mwenewabo Nicholas de-Long kugira ngo akurikirane iterambere ry’amakipe y’abato, mu gihe hashyizweho uburyo bwo gushaka impano nshya mu gihugu no hanze yacyo.

Yishimiye ko Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yabonye itike y’Igikombe cya Afurika, mu gihe iy’Abatarengeje imyaka 23 na yo yageze mu cyiciro cya kabiri cy’amajonjora y’Imikino Olempike.

Yavuze ko amakipe y’ibyiciro bitandukanye asigaye afite imikinire ihuriweho, ahanini ishingiye kuri 4-4-2, mu rwego rwo kubaka umwimerere w’umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Constantine yanagaragaje uruhare yagize mu guhuza Shampiyona y’u Rwanda n’ikigo cya Hudl gifite urubuga rwa Wyscout, kugira ngo imikino yo mu Cyiciro cya Mbere [BK Pro League] ijye igaragara kuri uru rubuga rukoreshwa n’amakipe mu gushaka abakinnyi.

Yemeza ko bizafasha abakinnyi bo mu Rwanda kumenyekana no kubona amahirwe yo gukina hanze.

Ati “Impinduka zaratangiye. Abakinnyi bacu bazajya bagaragara kuri Wyscout, ku buryo amakipe yo hirya no hino ku Isi ashobora kubabona.”

Yifuza kuzatoza mu Bwongereza no kugeza Amavubi mu Gikombe cy’Isi

Constantine yavuze ko nubwo yishimira akazi akora mu Rwanda, atigeze areka inzozi zo kuzatoza mu gihugu cye cy’u Bwongereza.

Yagaragaje ko afite uburambe mu gutoza amakipe y’ibihugu n’amakipe asanzwe, ariko yumva atarahawe amahirwe akwiye mu Bwongereza.

Ati “Birumvikana ko nifuza gutoza mu Bwongereza. Ndi Umwongereza, kuki ntabyifuza? Ariko sinzi niba bizigera bibaho. Nibiba bizaba, nibitabaho nta kibazo mfite.”

Uyu mutoza wigeze gukorera muri Millwall na Bournemouth, yavuze ko atishimira kuba ubunararibonye afite butarahawe agaciro bukwiye mu gihugu cye, mu gihe yahawe ibihembo mu bindi bihugu birimo Népal na Chypre.

Nubwo afite izi nzozi, Constantine yashimangiye ko yifuza kubanza kugeza Amavubi mu Gikombe cya Afurika, ndetse akavuga ko no kuyajyana mu Gikombe cy’Isi biri mu ntego ze z’igihe kirekire.

Ati “Ndifuza cyane kugeza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika. Nifuza no kurujyana mu Gikombe cy’Isi, nubwo bishobora kuzafata indi myaka.”

Uyu mutoza yanagiriye inama abanyamahanga basura u Rwanda kudacikwa no gusura ingagi zo mu misozi, Pariki z’Igihugu ndetse n’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu, avuga ko igihugu gifite ibyiza nyaburanga bidasanzwe n’abaturage bakira neza ababagana.