Amavubi U-15 yakinnye umukino wayo wa nyuma ku wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, atsindwa na Malawi ibitego 2-0 mu guhatanira umwanya wa 79 n’uwa 80.

Takutzwa Maluwe yafunguye amazamu ku munota wa 13, mbere y’uko Lameck Kamanga atsinda igitego cya kabiri kuri penaliti yabonetse ku munota wa 20.

U Rwanda rwagerageje gusubira mu mukino mu gice cya kabiri, ariko umunyezamu wa Malawi, Prince Santos, akomeza kurubera ibamba, akuramo imipira yashoboraga kuvamo ibitego.

Amavubi U-15 yatangiye nabi, nyuma yisubiraho

Muri iri rushanwa, u Rwanda rwari mu Itsinda Y hamwe na Côte d’Ivoire, Albania, Mauritania, Ibirwa bya Turks & Caicos na Vanuatu.

Ikipe y’Igihugu yatangiye urugendo ku wa 24 Ukwakira ihura na Côte d’Ivoire yayitsinze ibitego 5-0, ariko yisubiraho mu mikino yakurikiyeho.

Amavubi U-15 yatsinze Vanuatu ibitego 6-0 mu mukino wabaye ku wa 25 Ukwakira. Ni ibitego byinjijwe na Shema Samuel, Byiringiro Elvis, Shema Patrick, Byukusenge Damascène na Uwihoreye Gad watsinze ibitego bibiri.

U Rwanda rwaje gutsindwa na Albania ibitego 4-0, ariko rwongera kugaragaza imbaraga rutsinda Turks & Caicos Islands ibitego 4-1, runatsinda Mauritania ibitego 2-1.

Ibyo byatumye Amavubi U-15 asoza imikino yo mu itsinda afite intsinzi eshatu mu mikino itanu, aba aya gatatu mu Itsinda Y n’amanota icyenda, anabona uburenganzira bwo kujya muri Tier C, icyiciro cyagombaga kugena amakipe asoza hagati y’umwanya wa 65 n’uwa 96.

Mu mikino ya Tier C, u Rwanda rwahereye muri 1/16 a ruhura na Vietnam, amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Hiyambajwe penaliti, u Rwanda ruzitsinda 4-2, rubona itike yo gukomeza muri 1/8 cy’irangiza.

Aho ni ho Amavubi U-15 yahuriye na Écosse ku wa 28 Ukwakira, atsindwa ibitego 2-1, ndetse ahita ava mu rugamba rwo kwegukana Tier C.

Gutsindwa na Écosse ntibyasobanuraga ko urugendo rwari rurangiye kuko imiterere y’iri rushanwa yateganyaga ko buri kipe ikomeza gukina imikino yo kugena umwanya isoza.

Ku wa 29 Ukwakira, u Rwanda rwahuye na Nigeria, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1 mbere y’uko Nigeria irutsinda kuri penaliti 4-2

Nyuma y’uyu mukino, Amavubi yakomeje guhatanira imyanya yo hasi muri Tier C, urugendo rwayo rusorezwa ku mukino yatsinzwemo na Malawi ibitego 2-0, bituma iba iya 80 ku Isi.

Irushanwa ryari rigamije ibirenze gutsinda

“FIFA U-15 World Cup & Festival” yabaye ku nshuro yayo ya mbere, ihuza amakipe y’abahungu yo mu bihugu 189, birimo 78 byari bikinnye bwa mbere irushanwa iryo ari ryo ryose ry’Igikombe cy’Isi ritegurwa na FIFA.

Bitandukanye n’andi marushanwa, iri ryashyizweho hagamijwe guteza imbere abana bafite impano, kubaha amahirwe yo gukina imikino myinshi no guhangana n’abandi bo mu bihugu bitandukanye.

Buri kipe yagombaga gukina nibura imikino icyenda. Nyuma y’imikino yo mu matsinda, amakipe yashyizwe mu byiciro bitandatu, kuva muri Tier A kugeza muri Tier F, hakurikijwe uko yari yitwaye.

Imikino yakinwaga n’abakinnyi umunani ku munani, buri mukino ukamara iminota 40 igabanyijemo ibice bibiri by’iminota 20.

Muri rusange, muri iri rushanwa hakinwe imikino 932, itsindwamo ibitego 4505, mu gihe amakipe 187 muri 189 yitabiriye yabashije gutsinda nibura umukino umwe.

Espagne ni yo yegukanye igikombe itsinze Repubulika ya Tchèque ibitego 3-0.