Ku wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026, ni bwo ubuyobozi bwa PFL bwatangaje iri rushanwa rihuza abakina imikino ya MMA (Mixed Martial Arts), baturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.

Irushanwa rizaba ku itariki ya 20 Ukuboza 2026, muri BK Arena hakinwa imikino ya nyuma, ndetse u Rwanda ruhite ruba igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye amarushanwa inshuro ebyiri.

Abazahatana bazakina mu byiciro bitatu bahanganiye umukandara wa mbere muri Afurika n’ibihembo bingana n’ibihumbi 100$ [asaga miliyoni 147 Frw] kuri buri cyiciro.

Ibyo byiciro ni Welterweight, Lightweight na Bantamweight.

Abazakina imikino ya nyuma baherutse kubona itike binyuze mu mikino ya ½ yabereye i Casablanca muri Maroc, mu mpera z’icyumweru gishize.

Muri Welterweight Shido Boris Esperança wo muri Angola azahura na David Samuel wo muri Nigeria, naho Patrick Ocheme wa Nigeria na Demba Seck wo muri Sénégal bahanganire muri Lightweight.

Muri Bantamweight Raphael Uchegbu wo muri Nigeria azakina na Dwight Joseph wo muri Liberia.

Umwaka ushize ubwo iyi mikino yaberaga mu Rwanda, rwahagarariwe n’Umunyarwanda James Opio wakinnye umukino wa gicuti.

PFL Africa igiye gukinirwa bwa mbere mu Rwanda
PFL Africa igiye gukinirwa bwa mbere mu Rwanda