Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, ni bwo Etincelles FC yakiriye APR FC kuri Stade Umuganda, mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa BK Pro League.

Benshi mu bakunzi ba Etincelles FC bari bizeye kubona intsinzi, ndetse ibi ni ko byari bimeze ku mutoza Bekeni.

Gusa babonye ibitandukanye kuko umukino warangiye ari ibitego 2-0 bya APR FC. Bekeni yahise atangaza ko yahuye n’ikipe ikomeye kandi imurusha, inashaka kwereka abafana bayo ko iri mu nzira zo gukosora amakosa yakoze mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Ati “Abakinnyi bacu babuze gutuza mu mutwe, kuko hari n’umukinnyi twasimbuje asohoka arira ngo hari igitego atatsinze. Icyo ni cyo cyabuze muri uyu mukino, kandi abafana ntabwo babizi, bazi ko mu kibuga haba hakenewe imbaraga na tekinike.”

“Ikindi twahanganye n’ikipe ikomeye ivuye mu mikino Nyafurika, ivanyeyo ibibazo. Irashaka gusubirayo kugira ngo ikosore ibyo bibazo yavanyeyo. Igomba gushaka amanota rero hasi kubura hejuru, kuko iyabuze ntacyo yabwira abantu.”

Bekeni watsinzwe umukino wa gatatu wikurikiranya yavuze ko adatewe ubwoba no kuba yakwirukanwa, kuko gutsindwa ari ibintu amaze guhura na byo mu myaka myinshi amaze ari umutoza.

Ati “Ni ikipe imaze igihe ibana, bivuga ko ifite byinshi yagezeho. Yaba abafana cyangwa ba nyir’ikipe icyemezo bafata cyose nemera kugikurikiza. Ngize hafi imyaka 50 ndi mu mupira, gutsindwa rero ntabwo bikinshyira ku gitutu.”

APR FC itsinze Etincelles FC ibitego 2-0, izamuka ku rutonde rwa Shampiyona y'u Rwanda, aho iri ku mwanya wa 10 n'amanota atandatu. Irakurikira Etincelles ya cyenda n'amanota arindwi.

Bekeni yavuze ko nta bwoba agira bwo kwirukanwa kuko yatsinzwe