Ibi ni bimwe mu byo batangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, mbere y’uko impande zombi zihurira mu mukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup.

Umukino ubanza Rayon Sports yatsindiwe i Kigali ibitego 2-0, ariko Dusange Sacha yavuze ko icyizere gihari, kuko bazakinana ishyaka mu mukino wo kwishyura.

Ati “Mu bitego twatsinzwe harimo icyo muri koruneri kandi tuzakina umukino urimo koruneri, ikindi ni ukwiruka bagatsinda igitego. Ibyo natwe twabikora ndetse tugakora ibirenze tugatsinda umukino.”

“Ikiriho ni ugukina nk’abantu badafite icyo bahomba. Umukino uzaba ufunguye, kandi twaje hano dushaka gutsinda.”

Kapiteni wa Rayon Sports, Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’ utarakinnye umukino ubanza, yavuze ko amateka bandikiweho na bo bayandikira muri Mozambique.

Ati “Umukino ubanza twabonye neza aho twakoze amakosa, ni ngombwa ko tugomba kuyakosora kugira ngo dutahane intsinzi. Turiteguye kandi turi abakinnyi bakuru.”

“Ikipe yaraje idutsindira mu rugo ibitego bibiri kandi bitari bisanzwe. Natwe ni cyo twaje gukora hano. Tuzahakorera amateka kandi byose birashoboka cyane mu mupira w’amaguru. Ikindi kandi si ikipe nziza cyane kuturusha, ahubwo ni amahirwe.”

Umukino uzabera kuri Estádio da Matola, ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, Rayon Sports ikaba isabwa gukora ibidasanzwe kugira ngo igane mu matsinda ya CAF Confederation Cup iherukamo mu 2018.

Dusange Sacha yizeye ko Rayon Sports izatsinda Black Bulls
Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls ibitego 2-0 mu mukino ubanza