Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ni bwo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ n’umutoza wayo bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mbere yo kuva i Kigali berekeza i Bamako.
Rutahizamu w’Amavubi, Nshuti Innocent, yavuze ko imyiteguro imeze neza, kandi abakinnyi bose biteguye gutanga imbaraga bakajyana u Rwanda muri CAN.
Ati “Imyiteguro imeze neza, kandi n’abataraza dufite amakuru ko na bo bameze neza, intego ni ukujya mu Gikombe cya Afurika. Tugiye muri Mali dushaka gutsinda, ariko n’iyo twanganya twaba tukiri kuri ya ntego yo kujya mu Gikombe cya Afurika.”
“Uyu munsi hari impinduka mu bakinnyi, kandi uko tumeze ubu hari umwihariko. Biragaragara ko byose bishoboka.”
Niyomugabo Claude ukina mu mpande mu bwugarizi, ariko akaba yarahamagawe nta kipe akinira afite, yavuze ko yakoze byose Umutoza w’Amavubi yamusabye, ari na yo mpamvu yizeye gutanga byose bakitwara neza.
Ati “Umwuka ni mwiza kandi nta mukinnyi n’umwe ufite ikibazo. Ntabwo mba nicaye, kandi hari ibyo abatoza baba bansabye kandi ndabikora, ni yo mpamvu mba ndi kumwe n’abandi.”
“Mali tuzakina imikino ibiri. Tugiye kwitwara neza hanze, ariko iwacu tugomba kubona amanota atatu. Abanyarwanda batugirire icyizere, natwe abakinnyi tuzahuza imikinire tubahe ibyishimo.”
Constantine yavuze ko yari afite umwanya muto wo gutegura imikino ya Mali, ariko uko byagenda kose agomba kugera ku ntego ze zo kujyana Amavubi mu Gikombe cya Afurika.
Ati “Birakomeye kuko abakinnyi bari mu mikino ya BK Pro League. Iminsi ine ndi kumwe na bo, n’indi minsi ibiri n’abakina mu mahanga, twagerageje gukoramo byinshi, ubu bimeze neza.”
“Nta mukino n’umwe dutekereza ko twatsindwa. Twahuye na Cap-Vert, twahuye na Liberia, kandi yose n’amakipe meza. Uko twagiye muri Cap-Vert ni ko tugiye no muri Mali. Tuzahangana cyane tubone intsinzi.”
Ku wa 13 Ugushyingo 2026, ni bwo Ikipe y’u Rwanda izakina umukino w’Umunsi wa Gatatu mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya, ku wa 17 Ugushyingo 2026, ikine uwo kwishyura kuri Stade Amahoro.









Ibitekerezo 0