Ten Hag na Ronaldo bakoranye muri Manchester United mu 2022, ubwo uyu mutoza w’Umuholandi yari amaze guhabwa inshingano zo gutoza iyi kipe, mu gihe rutahizamu w’Umunya-Portugal yari ari mu mwaka wa kabiri w’inshuro ye ya kabiri i Old Trafford.
Mu kiganiro Ten Hag yagiranye na The Athletic, yavuze ko ubwo yajyaga muri Manchester United yari afite Ronaldo muri gahunda ze ndetse ko mbere yo gutangira akazi yagiye muri Portugal kuganira na we ku byo yifuzaga kubaka muri iyi kipe.
Ati “Yatengushye ikipe kandi nanjye arantenguha kuko twari twamushyize muri gahunda zacu. Nagiye muri Portugal kuganira na we ku byo nashakaga kugeraho mbere y’uko ntangira muri United.”
Ten Hag yashimangiye ko yubaha Ronaldo nk’umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y’umupira w’amaguru, ariko avuga ko icyo gihe byabaye ngombwa ko afata imyanzuro ashingiye ku nyungu z’ikipe.
Uyu mutoza yavuze ko kimwe mu bibazo yabonaga kuri Ronaldo ari uko atari ku rwego rwiza rw’imbaraga z’umubiri, ibintu avuga ko byaturukaga ku kuba atariteguraga uko bikwiye.
Ten Hag yashimangiye ko yamuganirizaga kenshi, akamubwira ko nubwo bagenzi be bashoboraga gukora ibishoboka byose ngo bamugezeho umupira ahantu heza, na we yagombaga kugira uruhare mu kugera mu mwanya ushobora kumufasha gutsinda ibitego.
Yavuze ko icyo gihe Ronaldo atirukaga uko bikwiye igihe ikipe ifite umupira ndetse n’igihe itawufite, ariko ahakana ko yari yaramusabye gukora akazi gakomeye ko gusatira ba myugariro b’ikipe bahanganye.
Ten Hag yavuze ko ikibazo nyamukuru cyari uko Ronaldo “atari yariteguye” ku rwego rwari rukenewe.
Uyu Muholandi yanagarutse ku mukino Manchester United yatsinzwemo na Brentford ibitego 4-0 mu ntangiriro za Shampiyona ya 2022/23.
Nyuma y’uwo mukino, Ten Hag yari yasabye abakinnyi gukora imyitozo yo kwiruka nk’igihano cy’imyitwarire mibi bari bagaragaje, ariko avuga ko Ronaldo atarangije ibyo yari yasabwe gukora.
Umubano wa Ronaldo na Ten Hag wakomeje kuzamba uko iminsi yagiye ishira.
Mu Ukwakira 2022, Ronaldo yanze kwinjira mu kibuga asimbuye ubwo Manchester United yatsindaga Tottenham, ndetse ava ku ntebe y’abasimbura umukino utararangira. Nyuma yaho yahagaritswe umukino umwe mu ikipe ya mbere.
Ibintu byarushijeho gukomera ubwo Ronaldo yagiranaga ikiganiro na Piers Morgan, aho yanenze Manchester United ndetse akavuga ko atubaha Ten Hag kuko na we yumvaga uyu mutoza atamwubaha.
Mu Ugushyingo 2022, Manchester United na Ronaldo bumvikanye gusesa amasezerano bari bafitanye, asohoka muri iyi kipe ku nshuro ya kabiri. Nyuma yerekeje muri Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite.
Ten Hag na we yakomeje gutoza Manchester United kugeza mu Ukwakira 2024 ubwo yirukanwaga, nyuma y’imyaka ibiri yari amaze i Old Trafford.
Muri icyo gihe, yafashije Manchester United kwegukana Carabao Cup ya 2023 na FA Cup ya 2024.




Ibitekerezo 0