Tashima yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, ari na wo munsi ntarengwa wo gutanga kandidatire ku bashaka kuyobora FIFA.
Amatora ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2027, ubwo hazaba hateranye Inteko Rusange ya 77 ya FIFA, izabera i Rabat muri Maroc.
Tashima azaba ahanganye na Gianni Infantino usanzwe uyobora FIFA, wifuza gutorerwa manda ya kane.
Kugira ngo umuntu yemererwe kwiyamamariza kuyobora FIFA, asabwa kuba ashyigikiwe n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu bihugu nibura bitanu.
Asabwa kandi kuba yaragize uruhare rufatika mu mupira w’amaguru nibura mu myaka ibiri muri itanu ishize, nk’umukinnyi cyangwa umuyobozi muri FIFA, mu mpuzamashyirahamwe cyangwa ishyirahamwe ry’igihugu runaka.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na JFA, Tashima yashimiye abamushyigikiye, agaragaza ko yifuza kubaka FIFA irushaho kugirirwa icyizere.
Ati “Ndashimira Perezida [Tsuneyasu] Miyamoto n’abagize Inama y’Ubutegetsi bose. Ndashimira kandi amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu bihugu byinshi yampaye ubufasha nari nkeneye kugira ngo ntange kandidatire yanjye.”
“Niyemeje guhangana n’iki kibazo kugira ngo FIFA irusheho kuba umuryango ukora neza, ugirirwa icyizere kandi ugira uruhare mu kurushaho guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi.”
Uretse u Buyapani, Tashima ntiyatangaje andi mashyirahamwe yamushyigikiye.
Uyu mugabo wakiniye Ikipe y’Igihugu y’u Buyapani, akanatoza amakipe y’abakiri bato, yabaye Umuyapani wa mbere wiyamamarije kuyobora FIFA. Asanzwe ari mu bagize Inama ya FIFA kuva mu 2015.
Kandidatire ye ije mu gihe Infantino aherutse kunengwa kubera umugambi yari afite wo kwinjiza abashoramari bigenga mu kigo gishya cy’ubucuruzi cya FIFA, cyari gucunga uburenganzira bw’ubucuruzi bujyanye n’amarushanwa arimo Igikombe cy’Isi.
Uyu Musuwisi yaje kureka uwo mugambi ndetse asaba imbabazi abagize Inama ya FIFA ku buryo wari wateguwemo.
Mu bandi biyamamarije kuyobora FIFA harimo Ramon Vega wahoze ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi na Philippe Diallo uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa, ushyigikiwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA).





Ibitekerezo 0