Yabigarutseho ubwo APR FC yari igeze i Kigali ivuye mu Misiri kuri uyu wa 27 Ukwakira 2026, aho yari yagiye gukina na Zamalek SC umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.
Ikipe y’Ingabo yasezerewe nyuma yo gutsindwa igitego 1-0 mu mukino wabereye i Cairo, bituma Zamalek ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 2-0 mu mikino yombi.
Nubwo urugendo rwa APR FC muri CAF Champions League rwarangiriye aho, Taleb yavuze ko ibyo ikipe ye yagaragaje mu mikino yombi byamweretse ko ishobora guhangana n’amakipe akomeye ku Mugabane wa Afurika.
Yagaragaje ko APR FC yashoboye guhangana na Zamalek, ikipe ifite izina rikomeye muri ruhago ya Afurika, ndetse ikayishyira ku gitutu mu bice bitandukanye by’imikino yombi.
Taleb yavuze ko amayeri yari yateguwe yari arimo gufunga Zamalek mu kibuga hagati, kubuza ba myugariro bayo bo ku mpande kuzamuka no kuyisatira mu buryo bwihuse igihe cyose APR FC yabaga ibonye umupira.
Ati “Twahanganye n’ikipe yabaye iya mbere muri Afurika. Twahanganye n’ikipe yabaye iya mbere mu Misiri kandi muzi agaciro amakipe yo mu Misiri afite muri Afurika. Ariko mu kibuga twakinnye ku rwego rumwe ndetse twanabarushije mu mikino yombi.”
APR FC yabuze iki ngo isezerere Zamalek?
Taleb yavuze ko nubwo ikipe ye yabonye uburyo bwinshi bwo gutsinda, ikibazo cyagaragaye cyane mu gice cya nyuma cy’umukino, aho abakinnyi batabashije kubyaza umusaruro amahirwe babonye.
Yemeza ko ibyo bifitanye isano n’ubunararibonye bwo gukina imikino yo ku rwego rwo hejuru ndetse n’igitutu abakinnyi bagira iyo bageze imbere y’izamu.
Ati “Twabonye uburyo bwinshi kandi ibyo ni bimwe mu bigize ubunararibonye. Ntekereza ko ubunararibonye ari bwo bwagize ijambo rikomeye muri uyu mukino, cyane cyane muri metero 10 za nyuma mu kibuga. Iyo ugeze imbere y’izamu ukabura igitego, haba harimo igitutu.”
Uyu mutoza yavuze ko ari kimwe mu byo bagiye gushyiramo imbaraga mu minsi iri imbere kugira ngo abakinnyi barusheho gutuza no gufata ibyemezo bikwiye igihe bageze imbere y’izamu.
Nubwo APR FC yasezerewe, Taleb yavuze ko uburyo yitwaye bwashimwe n’abasesenguzi b’umupira w’amaguru bo mu Misiri, ndetse ngo hari abakinnyi bayo batangiye kwifuzwa nyuma y’imikino ya Zamalek.
Ati “Abasesenguzi bo mu Misiri bashimye abakinnyi. Banavuze ko hari abakinnyi ba APR bakwiye kugurwa, kandi ibyo ni ubwa mbere bibaye. Abakinnyi bane baravugishijwe.”
Taleb ntiyatangaje amazina y’abo bakinnyi bane cyangwa amakipe yagaragaje ubushake bwo kubagura, ariko yavuze ko kuba barashoboye kwigaragaza imbere y’abakurikirana ruhago yo mu Misiri ari kimwe mu byerekana inyungu APR FC yakuye muri uru rugendo.

Kubaka ikipe ikomeye muri Afurika bisaba igihe
Taleb yagaragaje ko APR FC idakwiye gucibwa intege no kuba itarageze mu matsinda ya CAF Champions League, kuko kubaka ikipe ishobora guhangana n’ibihangange bya Afurika ari urugendo rusaba igihe.
Yavuze ko bidashoboka kugera ku rwego rwo hejuru mu mwaka umwe gusa, ahubwo bisaba kubaka ikipe mu gihe kirekire no guha abakinnyi amahirwe yo gukomeza kumenyera imikino ikomeye.
Ati “Iyo ushaka kugera ku rwego rw’amakipe akomeye muri Afurika, ugomba kwitegura mu gihe cy’imyaka, ntabwo bikorwa mu mwaka umwe. Ubu abakinnyi bamaze kwiga uko bakina n’amakipe akomeye.”
Yongeyeho ko amakosa mato yakozwe na APR FC ari yo Zamalek yabashije kubyaza umusaruro, nyamara menshi muri yo yashoboraga kwirindwa.
Intego zisubiye ku bikombe byo mu Rwanda
Nyuma yo gusoza urugendo rwa CAF Champions League, APR FC igiye kongera gushyira imbaraga mu marushanwa yo mu Rwanda, aho Taleb yasabye abakinnyi be gukomeza kugaragaza ubushake n’urwego rw’imikinire bagaragaje imbere ya Zamalek.
Uyu Munya-Maroc yavuze ko yamaze kuganira n’abakinnyi be kuri iyo ngingo, abasaba kutagabanya imbaraga kubera ko bagiye gukina n’amakipe yo mu Rwanda.
Ati “Namaze kuganira n’abakinnyi. Nyuma yo kureba umukino, nabasabye kugira ubushake nk’ubwo no gukina muri ubwo buryo igihe duhanganye n’amakipe yo mu Rwanda.”
Taleb yibukije ko APR FC yatwaye ibikombe bitatu mu mwaka ushize, avuga ko intego ari ukongera kubigeraho muri uyu mwaka.
Ati “Umwaka ushize twatwaye ibikombe bitatu. Uyu mwaka ni byo tugomba kongera gukora. Dushingiye ku rwego rw’abakinnyi dufite n’ubunararibonye twakuye muri Champions League, ntekereza ko tuzaharanira amahirwe yacu kugeza ku munota wa nyuma, duhereye ku wa Gatandatu, Imana nibishaka.”
APR FC yari gukina na Bugesera FC ku wa 28 Ukwakira ariko umukino ukurwaho kubera ko nta masaha 48 yari kuba arimo kuva igeze i Kigali. Izasubira mu kibuga tariki ya 31 Ukwakira 2026, yakirwa na Etincelles FC mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa BK Pro League uzabera kuri Stade Umuganda i Rubavu.
Ikipe y’Ingabo imaze gukina umukino umwe muri Shampiyona, aho yatsinze Marine FC ibitego 4-2.







Ibitekerezo 0