Etincelles FC izakira APR FC mu mukino w’Umunsi wa Karindwi wa BK Pro League 2026/27, uzabera kuri Stade Umuganda kuwa 31 Ukwakira 2026.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, IGIHE yagiranye ikiganiro n’Umutoza Mukuru wa Etincelles FC, agaragaza aho imyiteguro y’umukino igeze, dore ko ari ikipe aheruka gutsinda.

Ati “Umupira w’amaguru si akamenyero ngo uko watsinze ikipe abe ari ko wongera kuyitsinda. Mu gutegura uba ushaka intsinzi, kuko atari ibyo ntabwo wakwirirwa ujya no gukina.”

“APR ni ikipe uhura na yo ubizi ko irwanira kujya mu makipe ya mbere, ndasaba Imana kongera kuyitsinda. Ni uko gahunda zimeze, sinzatsindwa ahubwo nzatsinda. Tugiye gukina umupira nk’umugabo wiyizeye, kandi na bo bariyizeye. Tuzakizwa n’ifirimbi ya nyuma.”

Yabajijwe ku bafana be batakiriye gutsindwa imikino ibiri iheruka, avuga ko kumugerekaho amakosa baba batarebye kure kuko hari ibibazo byinshi bituma atsindwa.

Ati “Umufana ntabwo ajya areba ibibazo mu biri mu ikipe, ahubwo ategereza ko intsinzi iboneka akishima, itaboneka akabishyira ku mutoza kuko ari we nsina ngufi. Gusa njye mbabazwa no kubona abafana banjye bababaye.”

Bekeni yongeyeho ko ikipe ye yiteguye gukina umukino wubakiwe mu kibuga hagati, ariko akazagerageza kugarira cyane kugira ngo yirinde ko yakwinjizwa ibitego.

Ikindi kandi yemeje ko abakinnyi be bose nta n’umwe ufite ikibazo, ndetse biteguye gukina na APR FC. 

Abajijwe ku rwego rwaba rugenda biguru ntege mu iterambere rya ruhago y’u Rwanda, yavuze ko ntawe yatunga urutoki mu rwego rwo kwirinda, ariko abawuyoboye bagomba kwisuzuma.

Ati “Umupira w’amaguru ufite ibyawo, abawuzi na bene wo, ariko abafite ijambo mu mupira w’amaguru si bene wo. Abo bawuzi ntabwo bajya kuri radio, ahubwo abajyaho ni ba bandi barebye umukino umwe yabona mwatsinzwe agafata umwanzuro wo kwirukana. Abo ni bo bafite ijambo.”

“Urashaka kunyicisha? Ariko se ni uruhe rwego ruza rugatanga imipira ku bana bari kwikoresha aha? Mfite irerero, ariko ni inde waje akaduha imipira yaba iyo Federasiyo cyangwa Minisiteri? Abantu ku giti cyabo bo turababona. Turebe uko ahandi bikorwa. Mu mupira w’amaguru dutera intambwe imwe buri mwaka, ariko si za zindi dushaka.”

Umukino wa Etincelles FC uzaba ari uwa kabiri APR FC ikinnye muri Shampiyona y’uyu mwaka, nyuma y’uko yatsinze Marine FC ibitego 4-2 mu mukino wayo wa mbere.

Ni mu gihe Etincelles FC yo imaze gukina imikino itanu yabonyemo amanota arindwi ndetse uheruka ni uwo yanyagiwemo na Marine FC ibitego 4-0 ku wa 17 Ukwakira 2026.

Umutoza Mukuru wa Etincelles FC, Bizimana Abdu ‘Bekeni’ yasabye Imana gutsinda APR FC

Video: Ndayisenga Emmy & Munyantore Eric 'Khalikeza'