Rayon Sports yasezerewe na Black Bulls yo muri Mozambique mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsindwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2 mu mikino yombi.
Nyuma yo kuva muri aya marushanwa Nyafurika, ubwo yaganiraga n’abakunzi b’iyi kipe bayakiriye i Maputo ku wa Gatandatu, Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yavuze ko ubu amaso bayerekeje kuri Shampiyona y’u Rwanda, ashimangira ko kuyegukana biri mu mihigo ubuyobozi bwagiranye n’abatoza ndetse n’abakinnyi.
Ati “Biragora gutera imigeri ibiri. Abakinnyi bacu batekerezaga cyane iyi mikino turimo kuko yari iy’agaciro. Mu mihigo dufitanye n’umutoza n’abo bakorana, mu mihigo dufitanye n’abakinnyi ni uko iyi Shampiyona y’uyu mwaka tugomba kuyitwara.”
Rayon Sports igiye gusubira muri BK Pro League ifite akazi gakomeye ko kuzamuka ku rutonde, dore ko imikino yayo imwe yasubitswe kubera inshingano yari ifite mu marushanwa Nyafurika.
Kugeza ku Munsi wa Gatandatu wa Shampiyona, Rayon Sports imaze gukina imikino ibiri gusa, aho ifite inota rimwe nyuma yo kunganya umukino umwe wa Sunrise FC no gutsindwa undi wa Gorilla FC, ndetse ni yo iri ku mwanya wa nyuma.
Biteganyijwe ko nyuma yo kugera mu Rwanda, Rayon Sports izakira Mukura VS, isure Marine FC mbere yo gusura Al Hilal SC.
Iyi kipe yambara ubururu n’umweru iheruka kwegukana Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2018/19.







Ibitekerezo 0