Kylian Mbappé yatsinze ibitego bibiri byafashije Real Madrid gutsinda mukeba wayo, FC Barcelone, ahita yuzuza ibitego 100 ari muri iyi kipe yo muri Espagne.
Ni umukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona wa Espagne, wakiniwe kuri Spotify Camp Nou, kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ukaba wari El Clasico ya mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.
Intangiriro z’umukino ku mpande zombi ntabwo zagenze neza kuko nta kugera imbere y’izamu kwashobokaga cyane. Nyuma y’iminota 10 ni bwo bafunguye batangira gukina basatirana.
Muri iyi minota kugeza ku munota wa 30, FC Barcelone yagerageje amashoti atanu agana ku izamu, naho Real Madrid igerageza atatu. Gusa ubwugarizi bw’impande zombi bugahagarara neza.
Ku munota wa 33, Kylian Mbappé wa Real Madrid yakiriye umupira ari mu rubuga rw’amahina, gusa ishoti yateye rinyura hejuru y’izamu ryari ririnzwe na Joan García wa FC Barcelone.
Uburyo bukomeye bwa FC Barcelone bwabonetse ku munota wa 35, ubwo Anthony Gordon yateraga nabi umupira mu izamu, ariko Andriy Lunin wari mu izamu rya Real Madrid awushyira hanze.
Umutoza wa Barça, Hansi Flick, yakoze impinduka atateguye mu gice cya mbere, kuko Xavi Espart yagize ikibazo cy’imvune, asimburwa na Alejandro Balde.
Igitego cya mbere muri uyu mukino cyinjijwe na rutahizamu wa Real Madrid, Kylian Mbappé, ku munota wa 40. Ni ku mupira yafashe ubwo myugariro wa FC Barcelone, Gerard Martín Langreo, yashakaga gukiza izamu awutera nabi.
Nyuma y’iminota ine, Lamine Yamal yakiriye umupira ari imbere y’izamu wenyine, ananirwa kuwutereka mu izamu, awushyira hanze. Igice cya mbere cyarangiye Real Madrid iyoboye umukino ku gitego 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiye FC Barcelone ishaka igitego cyo kwishyura, kiboneka ku munota wa 60, gitsinzwe na Raphinha wateye ishoti rikomeye mu izamu ku mupira yaherejwe na Pedri.
Kujya gushaka igitego cya kabiri kuri FC Barcelone byayikozeho ku munota wa 87, kuko Eduardo Camavinga winjiye mu kibuga asimbuye Bernardo Silva, yahereje umupira Kylian Mbappé, atsinda igitego cya kabiri.
Iki cyabaye igitego cya 100 uyu rutahizamu w'Umufaransa atsindiye Real Madrid kuva yayigeramo.
Nyuma y’uyu mukino wa El Clásico wongeweho iminota itanu ikarangira Real Madrid itahanye intsinzi y’ibitego 2-1, byayihesheje kugira amanota 24 ku rutonde rwa La Liga ku mwanya wa gatatu.
Ni mu gihe FC Barcelone yatsinzwe umukino wayo wa mbere muri La Liga muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27, yakomeje kugira amanota 27 ku mwanya wa mbere.
Abafana bari hanze ya Spotify Camp Nou mbere y'uko umukino utangira Spotify Camp Nou yakiriye umukino iracyari mu mavugurura Umukino wakiniwe kuri Spotify Camp NouStade ya Spotify Camp Nou yateguwe kare cyane kugira ngo yakire uyu mukino w'ishiraniroBarça ni yo yakiriye umukinoAbakinnyi ba FC Barcelone bakorewe umwambaro wihariye wa El ClásicoUmwenda FC Barcelone yaserukanye wakozwe na Tyler, The Creator Raphinha yari yitezwe mu mukinoRodri ni umwe mu bakinnyi beza FC Barcelone yitwajeKarim Adeyemi yari yiteguye gukina umukino we wa mbere wa El ClásicoYan Diomandé ari mu bakinnyi Real Madrid yari yitezeho intsinziMyugariro wa Real Madrid Antonio Rüdiger agera ku kibugaÉder Militão ntiyari mu bagomba kubanza mu kibugaRutahizamu wa Real Madrid, Kylian Mbappé, ni inkingi ya mwamba ya Real MadridUmwambaro FC Barcelone yakinanye wari wanditseho GOLF aho kuba ikirago cya SpotifyUmwenda wa kapiteni wa FC Barcelone, Raphinha, wari uteguyeUrwambariro rwa FC Barcelone rwari ruteguyemo umwenda mushyaKarim Adeyemi yakorewe inkweto yihariye yanditseho amagambo avuga ko yagiye muri FC Barcelone ashaka gukina El ClasicoJoan Garcia ni we wari mu izamu rya FC BarceloneAbakinnyi ba FC Barcelone babanje gusenga mbere yo gutangiza umukinoUmunyezamu wa Real Madrid, Andriy Lunin, yishyushyaAurélien Tchouaméni wa Real Madrid yishyushyaJude Bellingham yishyushya mbere yo gutangira umukino Lamine Yamal yari yitezwe mu mukinoAbakinnyi amakipe yombi yabanje mu kibugaAbakinnyi FC Barcelone yabanje mu kibugaAbakinnyi Real Madrid yabanje mu kibugaUmukino wa El Clasico uba ari ibirori bya ruhago muri EspagneAbakinnyi b'amakipe yombi bari gusuhuzanya mbere y'umukinoAbafana bari benshi muri Spotify Camp NouUmutoza wa Real Madrid, Jose Mourinho, ari gutanga amabwiriza ku bakinnyi be mbere y'umukino Yan Diomandé amaze kwambura umupira Lamine YamalXavi Espart ari gushaka uwo aha umupiraRaphinha ari kwitonganya nyuma yo guhusha igitegoKylian Mbappé wa Real Madrid ari gusiga PedriMarc Cucurella agerageza gukuraho umupira wa Lamine YamalJose Mourinho ntiyemeranyaga n'ibyemezo by'abasifuziLamine Yamal ahanganye na Marc CucurellaXavi Espart yababaye asaba kuva mu kibuga Xavi Espart yavunitse kareUmunyezamu wa Real Madrid, Andriy Lunin, ari gutanga umupiraLamine Yamal yahushije igitego cyabazweLamine Ymal yibaza uko ahushije igitego cyacazweBernardo Silva ari kugira inama bagenzi be Federico Valverde ahanganiye umupira na Athony GordonArda Güler ari kwibaza ku byemezo by'umusifuziJude Bellingham ahanganiye umupira na RodriKylian Mbappé yatsinze igitego ku makosa ya Gerard MartínKylian Mbappé ni we wafunguye amazamu muri uyu mukinoKylian Mbappé yishimira igitegoKylian Mbappé yishimana na Bellingham ku gitego cya mbereKylian Mbappé yari mu byishimo nyuma yo gutsinda igitegoLamine Yamal ahanganye na Marc CucurellaYan Diomandé yitwaye neza mu gice cya mbereJose Mourinho yakosoye Hansi Flick mu gice cya mberePedri ari gushaka gutanga umupiraFC Barcelone yakinnye igice cya kabiri ishaka intsinziLamine Yamal yagowe cyane na Mrc CucurellaArda Güler ari gushaka gutanga umupiraYan Diomandé yagiye cyane RodriYan Diomandé yazonze abakinnyi ba FC Barcelone Igitego Raphinha yatsinze yanyujije umupira mu maguru ya Jude BellinghamRaphinha agiye kwishimira igitegoRaphinha ashimkira abafana nyuma yo kwishyuraRaphinha yatsinze igitego cya FC Barcelone Raphinha yishyuye igitego mu minota ya mbere y'igice cya kabiriArda Güler ntiyakiriye neza kwishyurwa igitegoIgitego Real Madrid yinjijwe cyaturutse ku makosa ya Jude BellinghamYan Diomandé yoherezaga imipira igora abakinnyi ba FC Barcelone Kylian Mbappé yakinnye neza umukino woseUmunyezamu wa FC Barcelone Joan García agira inama bagenzi be y'uko bahagararaEduardo Camavinga yatanze umupira uvamo igitego cy'intsinziEduardo Camavinga yafashije Real Madrid gutahana intsinziKylian Mbappé yatsinze ibitego bibiri byahesheje intsinzi Real MadridKylian Mbappé yakosoye FC BarceloneReal Madrid yabonye intsinzi yari ikeneye cyane
Ibitekerezo 0