Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, ni bwo iyi kipe yageze kuri Stade Umuganda, abakinnyi bayo babanza kureba umukino wa APR FC na Etincelles FC wahaberaga.

Nyuma y’uyu mukino, bahise berekeza ku kibuga cy’imyitozo cy’iyi stade, bahakorera imyitozo ya nyuma itegura uyu mukino w’ishiraniro utegerejwe n’abakunzi ba ruhago mu Rwanda.

Mu bakinnyi 22 Umutoza Mukuru, Haringingo Francis Christian, azifashisha muri uyu mukino, ntiharimo Attisso Kodjo ukina asatira anyuze mu mpande, Tony Kitoga ukina mu kibuga hagati na rutahizamu Boris Gbenou.

Aba bakinnyi kandi batagikunze kubona umwanya wo gukina muri Rayon Sports, hiyongeraho Ibrahim Djingarey wagize imvune mu mukino Rayon Sports yasezerewemo na Black Bulls muri CAF Confederation Cup.

Iyi kipe iheruka kugarura icyizere cyo kubona intsinzi, ubwo yatsindaga Musanze FC ibitego 3-0, mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatanu, kuko Gikundiro yari mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru igorerwa cyane mu Karere ka Rubavu, aho ihakura amanota atatu yiyushye akuya. Iyitsinze yaba ari iya mbere ibikoreye kuri Stade Umuganda muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.