Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, abinyujije kuri konti ye ya X, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026.

Yabutanze habura umunsi umwe ngo APR FC na Rayon Sports zihurire mu mukino wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba.

ACP Rutikanga yasabye abazitabira uyu mukino kugera kuri stade hakiri kare kugira ngo birinde umuvundo uterwa no kuhagera mu masaha ya nyuma.

Ati “Nk’uko bisanzwe, turasaba abafana n’abandi bose bazitabira uyu mukino kugera kuri Stade hakiri kare, birinda umuvundo ushobora guterwa no kuhagera mu masaha ya nyuma.”

Ku mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Mali ibitego 2-0 ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, hagaragaye ibibazo mu kwinjiza abafana muri Stade Amahoro.

Nubwo Stade ituzuye, hari abafana benshi bari bafite amatike, batashye batarebye umukino kubera kubura uko binjira, ndetse si ubwa mbere byari bibaye kuko ari ikibazo gikunda kugaruka ku mikino yitabirwa n’abafana benshi ibera kuri Stade Amahoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko ibyabaye byabababaje, ariko ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo bitazongera.

Ati “Turafatanya n’izindi nzego bireba mu gukumira no gukosora ibitaragenze neza ku mukino uheruka w’Amavubi. Ibyabaye byaratubabaje, ariko inzego zibishinzwe zirimo kubishakira umuti.”

ACP Rutikanga kandi yibukije Abanyarwanda muri rusange kwirinda imyitwarire ishobora gutuma bisanga mu maboko ya Polisi muri iyi mpera z’icyumweru.

Yabivuze mu buryo bwo gutebya, agaragaza ko nta muntu n’umwe uberwa no kwambikwa amapingu.

Ati “Muri iyi weekend, buri wese yirinde imyitwarire iyo ari yo yose ishobora gutuma yambikwa wa muringa wo ku maboko [amapingu]! Nta muntu n’umwe uberwa na wo.”

Yakomeje agira ati “Nubwo kandi iyo bibaye ngombwa dushobora gucumbikira abantu nta kiguzi, mujye mumenya ko nta ‘climatiseur’ tugiramo.”