Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ni bwo ku cyicaro cya FERWAFA habereye uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe, abakozi n'abafatanyabikorwa baryo.

Nyuma y’uyu muhango, Shema Fabrice yashimiye abo bakoranye bose ubwo yari kuri uyu mwanya yamazeho amezi 13, yizeza ko azakomeza kuba hafi y’umupira w’amaguru w’u Rwanda.

Ati “Ndashimira abantu bose bamfashije mu nshingano. Umupira w’u Rwanda uri gutera imbere, kandi dukwiye gukomeza kubakira ku byo tumaze kugeraho.”

“Ntabwo ngiye kure y’umupira. Nzaza kuri Stade, ndebe imikino kandi nzaherekeza Amavubi mu bihe bitandukanye. Nizeye ko tuzagera mu Gikombe cya Afurika. Dukomeze kubaka umupira wacu no kuwishimira.”

Perezida w'Agateganyo FERWAFA, Me Claudine Gasarabwe, yavuze ko imihigo bihaye batorwa bari kumwe na Shema Fabrice, ari yo bazakomeza kugenderaho.

Ati “Umushinga twatangiye dutorwa, ntabwo tuzawuteshukaho. Nibiba ngombwa tuzawunoza ku neza y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Icyo dusabwa ni ugukomeza ubumwe, kugira ubunyamwuga, kunoza umurimo no kwemera kubazwa inshingano.”

Shema Fabrice yeguye ku wa 29 Nzeri 2026, mu gihe FERWAFA iheruka gutangaza ko amatora yo gushyiraho umuyobozi mushya azaba muri Mutarama 2027.

Yahagaritse inshingano nyuma y’ukwezi n’igice ari mu manza zirebana n’imirimo asanzwe akora hanze y’umupira w’amaguru, aho yaregwaga icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ni ibyaha yakoze mu bucuruzi bw'ibijyanye n'ibikoresho by'ubuvuzi asanzwe akora binyuze muri kompanyi ye ya Africa Medical Supplier.

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko afungurwa nyuma yo kwemera amasezerano y’ubwumvikane yagiranye n’Ubushinjacyaha, bumusabira igihano cy’amezi atandatu asubitswe mu gihe cy’umwaka umwe no gutanga ihazabu ingana na miliyoni 3 Frw.