Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ni bwo Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), ryashyize hanze abakinnyi 24 bazajya gukina na Mali mu mukino wo gushaka itike yo gukina Igikombe cya Afurika cya 2026.
Mbere yo gushyira urutonde hanze, Stephen Constantine yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, avuga ku cyatumye hari abo adahamagara mu Ikipe y’Igihugu kandi bari bitezwe.
Yagite “Kuba warahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ntabwo bivuze ko uri kampara uzayibamo imyaka 10. Ibyo kandi ni ko bigenda mu makipe y’ibihugu menshi.”
“Hari abahari uyu munsi, hari abadahari, hari abagiye mu makipe yabo baravunika, hari abatarabonye umwanya wo gukina, wenda hari n’abataritwaye neza mu ikipe iheruka. Hari n’abari hano bashobora kuba batazagaragara ubutaha.”
Noam Emeran na Samuel Guellette bari bahamagawe ku mikino ya Liberia na Cap-Vert mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya ariko ntibahawe iminota ihagije yo gukina, yewe no ku mukino wa gicuti wahuje u Rwanda na Kenya.
Kuri iyi nshuro bose ntibagarutse, ahubwo Stephen Constantine yongera guha amahirwe abarimo Manzi Thierry.
Abakinnyi 24 ni bo bazakina umukino wa Mali, dore ko muri 26 bari bahamagawe hamaze gusezererwamo batanu. Abo ni Uwiyaremye Fidali, Ishimwe Elie Ganijuru, Muhire Kevin, Mbonyumwami Taiba na Mugisha Yves.
Abazakina iyi mikino ni Niyongira Patient, Hakizimana Adolphe, Ntwari Fiacre, Mutsinzi Ange, Niyigena Clement, Kavita Phanuel Mabaya, Nkulikiyimana Nganji Darryl, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel na Mickels Jacques Leroy.
Abandi ni Niyomugabo Claude, Uwumukiza Obed, Kwizera Jojea, Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Jean Gilbert, Mugisha Gilbert, Mugisha Bonheur, Bizimana Djihad, Hamis Hakim, Iradukunda Elie Tatou, Nshuti Innocent, Biramahire Abeddy, Mickels Joy Lance, Mickels Joy Slayd.
U Rwanda na Mali ni byo biyoboye Itsinda K n’amanota atandatu kuri atandatu. Amavubi yatangiye atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatsinze Cap-Vert 3-1 na Liberia 1-0.
Ku wa 13 Ugushyingo 2026, ni bwo Ikipe y’u Rwanda izakina umukino uzabanza kubera i Bamako, undi uzakinirwe kuri Stade Amahoro ku wa 17 Ugushyingo 2026.










Ibitekerezo 0