Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo ku kibuga cya Kigali Golf Resorts & Villas hasorejwe irushanwa rya NCBA Golf Series Rwanda, ryri rigamije gushaka abakinnyi bazahagararira u Rwanda mu mikino ya nyuma ya NCBA Golf Series izabera muri Kenya.

Mu muhango wo gutanga ibihembo, Umuyobozi Mukuru wa NCBA Bank Rwanda, Maurice Toroitich, yagaragaje impamvu y’iri rushanwa rihuriza hamwe abakina Golf mu Rwanda.

Yagize ati “Twizera ko gushora imari muri Golf, ari uguha amahirwe benshi, bitari ukubatera inkunga gusa, ahubwo ari no kubafasha kugera ku nzozi zabo zo kuba abakinnyi bakomeye mu karere.”

Yongeyeho ko iyi banki ishora arenga miliyoni 1$ muri uyu mukino buri mwaka, igamije guteza imbere impano z’abakiri bato, kuzamura urwego rw’amarushanwa, gufasha abashoramari gusangira ibitekerezo n’ibindi byose biganisha ku iterambere ry’akarere.

Abakinnyi bazahagararira u Rwanda bayobowe na Rwigema Alice, wabonye amanota 84 ku munsi wa mbere na 82 ku munsi wa kabiri, akegukana irushanwa mu bagore ku manota 166.

Rwigema usanzwe uhararariye abagore mu Ishyirahamwe rya Golf mu Rwanda, yavuze ko yishimiye kugera kuri iyi ntsinzi kandi izatera imbaraga abakiri bato mu mukino by’umwihariko abakobwa.

Ati “Nejejwe no kuba negukanye igihembo kiruta ibindi mu bagore. Ni intsinzi isobanuye byinshi kuri njye, kuko ari itike yo kuzakina imikino ya nyuma ku rwego rw’akarere. Ni ishema kuko nzaba mpagarariye u Rwanda.”

“Mfite icyizere kandi ko iyi ntsinzi izatera ishyaka abandi bagore n’abakobwa b’Abanyarwanda muri Golf, hanyuma na bo bakagera heza muri uyu mukino.”

Usibye guhagararira u Rwanda, Rwigema yanahawe igikombe n’igikapu gitwarwamo ibyuma bikinishwa muri Golf.

Abandi bitwaye neza bakabona itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya NCBA Golf Series, ni Evans Mose wabonye amanota 152 mu bagabo na Rutamu Innocent mu bakuze.

Abahawe ibihembo byihariye harimo Benjamin Mukisa, Melissa Akanigi na Kang Kwang Jong mu gutera umupira muremure. Anton Larsen, Sheetal Philip na Janvier Gasasira begereje cyane umupira ku mwobo.

Mu byiciro bindi byahembwe mu bagabo harimo Paul Mburu watsinze muri handicap 0-9, Davis Nteziryayo muri handicap 10-18, Emmanuel Rukangira muri handicap 19-28.

Mu bagore Akanigi Melissa yatsinze muri handicap 0-18, Park Sunran muri handicap 19-36. Ntambara Joseph yitwara neza mu bakuze.

Imikino ya nyuma izabera kuri Karen Country Club mu Mujyi wa Nairobi, ku wa 27 Ugushyingo 2026.