Manchester City ntiyorohewe n’ibirego byayihamwe bigera ku 115, yakoze mu myaka yo kuva mu 2009 kugeza mu 2018, ubwo Burnham yari Umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Manchester.

Ibi bigaragaza ko yahuye inshuro nyinshi n’abayobozi b’iyi kipe mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ari na yo mpamvu yashyizweho igitutu kugira ngo agaragaze ko nta ruhare yigeze abigiramo.

Mu kiganiro na ‘Rest is Politics’ yavuze ko yiteguye kugaragaza ibyo yaganiraga na Man City, igihe yahuraga n’abayobozi bayo nubwo bitigeze binabaho inshuro nyinshi.

Ati "Nasabwe ko nagaragaza icyo naganiraga n’abayobozi ba Manchester City, nishimira ko nabikora kandi nzabikora. Nzatuza nshyire hanze byose nakoze igihe nakoranaga na bo ubwo nari Meya wa Greater Manchester."

“Igihe twahuriye ntabwo ari hafi aha, ni kera cyane. Inshuro imwe gusa ni bwo twahuye mu buryo bufatika, ndibuka ko hari mu 2021.”

Ibibazo muri iyi kipe ikomeye mu Bwongereza byarenze umupira w’amaguru bigera no mu bukungu bw’igihugu, cyane ko no mu byaha iyi kipe ishinjwa harimo no kunyereza imisoro y’agera kuri miliyoni 20 z’Amapawundi, binyuze mu masezerano afite agaciro ka miliyoni 900 y’Amapawundi adafitiwe ibisobanuro.

Kuva mu 2008, Man City ni umutungo w’ikigo cya Abu Dhabi United Group (ADUG) cy’umushoramari akaba n’umunyapolitiki Sheikh Mansour bin Zayed Al Nahyan, wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE).

Ikinyamakuru na The Telegraph giherutse gutangaza ko hari ibiganiro byahuje uyu mugabo usanzwe ari Visi Perezida wa UAE akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije wayo, we na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, kugira ngo yitambike ibihano byafatirwa ikipe ye.

Sheikh Mansour bin Zayed Al Nahyan yasabye Burnham ko nibahanwa bizagira ingaruka ku masezerano ibihugu byombi byari bafitanye, arimo kubaka ikigo cy’ishoramari kimeze nk’icya Silicon Valley cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ishoramari ryari kuzashorwa mu bigo bya Oxford na Cambridge kugira ngo hubakwe ikigo cy’ikoranabuhanga kiri mu bya mbere bikomeye ku Isi, kandi ibi bigo bijye bisohokamo abanyeshuri ba mbere b’intiti mu ikoranabuhanga.

Mu myaka itanu ishize, UAE imaze gushora imari y’arenga miliyari 30 z’Amapawundi mu nzego zitandukanye z’u Bwongereza, zirimo iz’umutekano, iz’uburezi ndetse n’ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, yemeye gushyira hanze ukuri kw'ibyo yaganiriye na Man City
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham, yemeye gushyira hanze ukuri kw'ibyo yaganiriye na Man City
Man City ishobora gufatirwa ibihano bikomeye mu mupira w'amaguru nyuma yo guhamywa n'ibyaha byo gukoresha nabi umutungo
Man City ishobora gufatirwa ibihano bikomeye mu mupira w'amaguru nyuma yo guhamywa n'ibyaha byo gukoresha nabi umutungo