Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Ukwakira 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium, habereye imikino ya nyuma y’irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA U17).
Shema Jayden na Ndizeye Isaac bafashije u Rwanda kwitwara neza muri uyu mukino rutahana intsinzi y’ibitego 2-1, rwegukana umwanya wa gatatu mu irushanwa.
Si umwanya wa gatatu rwegukanye gusa, dore ko u Rwanda rwahise rukatisha itike yo kuzitabira Igikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Maroc.
Minisitiri Mukazayire yashimye aba bakinnyi bakinanye ishyaka kugeza ku munota wa nyuma, abasaba gukomeza gutsinda.
Ati “Urugendo rurkomeje […], Mwakoze cyane Amavubi U17. Nuko nuko bana b'u Rwanda. Nta gusubira inyuma, intego ni ugukotana mpaka. Murashoboye kandi tubari inyuma.”
Amavubi U17 yabonye iyi tike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17, nyuma y’imyaka 15, dore ko rwagiherukagamo mu 2011.






Ibitekerezo 0